RFL
Kigali

As Kigali yahagurukanye abakinnyi19 yerekeza muri Congo mu rugendo rwo kurokoka cyangwa kurohama

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/10/2021 10:00
0


As Kigali yahagurukanye abakinnyi abakinnyi 19 bagomba kurokora iyi kipe, mu mukino wa CAF Confederation Cup bafitanye na Daring Club Motema Pembe.



Eric Nshimiyimana utoza As Kigali, yahisemo guhagurukana abakinnyi 19 azakuramo 11 bagomba kurokora iyi kipe iheruka gutsindirwa mu rugo.  As Kigali yahagurutse kuri uyu wa gatatu ku isaha ya Saa 09:00 (AM) za Kigali, aho umukino uteganyijwe tariki 24 Ukwakira 2021.


Mugheni asubiye mu rugo 

Kugeza na n’ubu, Lamine Moro Niyonzima Olivier Seif ntabwo barabona ibyangombwa bibemerera gukina imikino ya CAF ari nayo mpamvu batajyanye n'ikipe.


Kwizera Pierrot yerekeje i Congo 

Abakinnyi As Kigali iri buhagurukane. Ntwali Fiacre, Niyonzima Haruna, Rurangwa Mossi, Ishimwe Christian, Ahoyikuye Jean Paul, Rugirayabo Hassan, Rukundo Denis, Kwizera Pierrot, Kwitonda Ally, Kayitaba Jean Bosco, Mugheni Kakule Fabrice, Biramahire Abeddy, Saba Robert, Bishira Latif, Niyibizi Ramadhan, Shabani Hussein, Bavakure  Ndekwe Felix, Rugero Chris, Uwimana Guillain. 

Mu mukino ubanza As Kigali yatsindiwe i Kigali ibitego 2 kuri 1, isabwa nibura ikinyuranyo cy'ibitego bibiri mu mukino wo kwishyura.


Ndekwe nawe yagiye


Abeddy ari mu bakinnyi bahagurutse






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND