RFL
Kigali

Paola, izina ry'umukobwa wigirira icyizere

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/10/2021 9:51
0


Menya inkomoko y'izina Paola rihabwa abana ba bakobwa.



Paola ni izina rihabwa umwana w’umukobwa; rifite inkomoko mu Kilatini ku ijambo “Paulus” risobanura umuntu woroheje cyangwa umuntu muto “Humble, Small”. Iyo ari umuhungu, aba yitwa Paul cyangwa Paulin.

Ni izina ryandikwa mu buryo butandukanye Paula, Pauline, Pauletta, Paule, Paulette, Paulinha n’andi atandukanye.

Bimwe mu biranga ba Paola

Paola ni umuntu wigirira icyizere cyane, nta muntu atakwiyegereza igihe hari icyo amushakaho.

Amenya kwiyitaho no kwiyegereza inzego zose, n’ubwo bamutinya nyamara abaho nk’abandi ariko akigiramo gutinyuka cyane.

Akunda gutembera no gusohokana n’abantu bagasabana kandi akunda no gufasha abandi.

Guhitamo uwo bazabana biramugora cyane kuko Paola agenzura akantu kose bitewe n’uburyo na we abaho.

Paola akunda umuryango we akawuganira ndetse ugasanga no mu byo aganira ahoza mu kanwa abo mu muryango we nk’aho nta bandi azi.

Ni umuntu ugaragaza amarangamutima ye cyane, niba yishimye , ababaye cyangwa anyuzwe byose biragaragara, ni umuntu utazi kwiyoberanya niba atagukunda nyine ntagukunda.

Paola aba ari umuntu w’umuhanga ndetse bigatuma amenywa cyane mu bandi.

Nta kirazira agira, yumva uko ubuzima buje ariko abwakira akabugendamo akurikije ibihari , ibijyanye n’umuco n’imigenzo abiha akanya gato.

Mu rukundo Paola arayobora kuko n’ubusanzwe aba yigirira icyizere , ahora yumva ko ibyo watinze gukora abyikorera.

N’iyo amaze guhitamo, aba ashaka ko ibitekerezo bye biba ari byo bigenderwaho mu kuyobora umuryango.

Src:www.nameberry.com








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND