RFL
Kigali

Canada: Chief Zone yashyize hanze indirimbo 'Who Do "I" 6LAM3' igaruka ku nkuru mpamo-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:19/10/2021 20:27
0


Hari igihe umuhanzi akora ku bihangano bigaruka ku mateka yanyuzemo, ibyo areba n'ibyo yitega ko byazabaho. Umuhanzi Chief Zone ukizamuka muri muzika yamaze gushyira hanze indirimbo irimo amateka n'inkuru mpamo kuri we.



Ndayisenga Emmanuel (Chief Zone) yatangiriye umuziki ku mugabane w'i Burayi. Ni umwe mu bakuze bakunda muzika yewe no mu buhungiro yagiye abamo hirya no hino ku Isi yakomezaga gukunda muzika. Aganira na InyaRwanda, Chief Zone, yavuze ko ari umwana yakundaga kumva muzika akaba yafata indirimbo z'abandi bahanzi akazisubiramo.



Chief Zone, yafashe umwanzuro wo kwinjira muzi muzika uyu mwaka aho amaze gushyira hanze indirimbo 2 zisobanuye byinshi kuri we n'abandi bagiye baba bu muzima bukomeye. Indirimbo ye ya mbere yitwa 'Why' akaba ari inkuru mpamo y'uburyo yakunze umukobwa byimazeyo maze akaza kwisanga yamwanze, akibaza impanvu umukobwa amwanze biramuyobera niho kuva igitekerezo cy'indirimbo 'Why'.


Naho ku ndirimbo nshya afite hanze yitwa 'Who Do "I" 6LAM3'(Who do I Blame), Chief Zone yavuze ko nayo yerekeye ku buzima bugoye yanyuzemo aho yibaza byinshi yaba ku giti cye ndetse no ku bandi kuko avuga ko hari n'abandi bashobora kuba bari mu buzima bubi nk'ubwo yanyuzemo bityo akanyuza ubutumwa mu ndirimbo. Uyu muhanzi yemeza ko azakomeza gukora muzika ifite isomo kuri benshi.


Kanda hano 'Who Do "I" 6LAM3' ya Chief zone









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND