RFL
Kigali

Rwigema wahanze igishushanyo cya Jay Polly kigasibwa yahawe isoko ryo gushushanya igishushanyo cya mbere kinini mu Rwanda

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:19/10/2021 17:17
0


Rwigema wahanze igishushyanyo cy'umuraperi Jay Polly cyatumye benshi bamwitirira umuhanda wo muri Kigali, nyuma kikaza gusibwa, kuri ubu yahawe isoko ryo gushushanya ku gikuta igishushanyo kizaba ari cyo cya mbere kinini mu Rwanda kibayeho.



Rwigema Abdul ni umunyabugeni usanwe ukorere mu "Indiba Art space" inzu y'ubugeni iherereye mu Rugando munsi ya Kigali Convention Centre. Mu minsi ishize nyuma y'urupfu rw' umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly mu muziki, uyu munyabugeni yafashe intego yo guhanga igishushanyo kinini cy'uyu muhanzi ku gikuta ku nkengero z'umuhanda uherereye mu karere ka Kicukiro mu mugudugu w'Umushumbamwiza.


Rwigema yahawe isoko ryo gushushanya igishushanyo cya mbere kinini mu Rwanda ku gikuta 

Aganira na Inyarwanda.com, Rwigema Abduk yavuze ko iki gishushanyo yagihanze ashaka kwifatanya n'abakuzi ba Jay Polly kuko nawe yamukundaga ashimangira ko yabikoze mu rwego rwo kwifatanya nabo mu muryango we bamubuze icyakora anavuga ko iki gitekerezo yakigize nyuma y'uko uyu muraperi utazibagirana akorewe indirimbo n'abahani bagenzi be.

Iki gishushanyo cyari cyatumye Jay Polly yitirirwa uyu muhanda 

Iki gishushanyo bidateye kabiri umuyobozi w'akagari n'uw'umudugudu aherekejwe n'abandi bantu babiri bagiye kuri banyiri iki gikuta aho iki gishushanyo cyari kiri maze bategeka ko gisibwa kuko cyashyizweho mu buryo butazwi nk'uko Aime Uwisize umuyobozi w’umududu w'Umushumbamwiza uri mu bagisibishije yabisobanuriye Inyarwanda.com ati: "Impamvu rero twebwe twafashe gahunda yo kugisiba, ubundi icyapa cyose cyagenewe kujya nk’ahantu runaka bagisabira uburenganzira umujyi wa Kigali. Ariko noneho iyo bagiye gushyiraho kiriya cyapa baraza natwe bakatubwira nk’umuyobozi w’umudugudu".


Iki gishushanyo ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo kugisiba kuko cyashyizweho binyuranije n'amategeko 

Yakomeje avuga ko batamenye uwakihashyize ndetse bakakibona kirangiye bikababera ikibazo bigatuma basaba ko gisibwa kuko cyagiyeho mu buryo butanzwi. Ku geza ubu Rwigema Abdul wahanze iki gishushanyo yabwiye Inyarwanda.com ko yahawe isoko ryo gushushanya igikuta yise ko ari cyo cya mbere kinini mu Rwanda. Iri soko yarihawe na Padiri Mukuru wa Diyoseze ya Kibungo [Katederari ya mutagatifu Andereya].


Iyi kiriziya niyo agiye gushyiramo iki gishushanyo 

Igishushanyo agiye guhanga aragishyira muri iyi Katederari imbere kuri aritari, inyuma yaho padiri aba ahagaze. Yasobanuye uko kigomba kuba kimeze ati"Bampaye ifoto yo gukora ariko ukuntu iyo foto imeze hariho hasi, ku Isi nyine mu misozi hameze nko mu butayu ariko hazamukiraho ku ijuru ubona ikirere, ubona ko hari isi n'ijuru ku buryo nyine bifasha n'abantu". Yakomeje agira ati"Ni ukuvuga ngo umuntu niba ari mu rusengero azajya abona bimeze nk'aho ari kureba mu bicu".


Rwigema Abdul yavuze ko yakundaga cyane ubuhanzi bwa Jay Polly uherutse kwotaba Imaba

Yavuze ko atabasabye akazi ahubwo ari bo bamwegereye kuko bashimye ibikorwa bye asanzwe akora. Yahamije ko ari cyo gishushanyo kinini cya mbere kiri ku gikuta kigiye kubaho mu Rwanda. Yagize ati: "Nta kindi gishushanyo kiri mu Rwanda kiruta kiriya gikuta kizaba gifite metero 19 mu gutambika na metero 19 mu kuzamuka nta gikuta gishushanyijeho kiruta kiriya mu gihugu".

Kubera ubunini bwacyo yavuze ko nyuma yo guhabwa iri soko yashatse abandi banyabugeni bazamufasha kugishushanya imirimo ikaba yatangiye uyu munsi tariki 19 Ukwakira 2021. Biteganyijwe ko kizarangira kuwa Kane ntagihindutse.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND