RFL
Kigali

Ish Kevin agiye gukora igitaramo cye cya mbere yitiriye injyana ye

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:19/10/2021 11:15
0


Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, umuraperi Ish Kevin yavuze ku gitaramo cye cya mbere agiye gukora yitiriye injya ya 'Trapish Concert'



Nk’uko bigaragara ku nteguza y'iki gitaramo, uyu umuraperi agaragaraho ari umuhanzi umwe rukumbi, gusa yavuze ko izindi nteguza z'abandi bahanzi bazaba bari kumwe muri iki gitaramo baratangira kumenyekana guhera kuri uyu mugoroba.

Ish Kevin yabwiye InyaRwanda kon imyiteguro irimbanyije, ndetse ko yiteguye guha abanyarwanda muri rusange igitaramo cy'amateka, bakwiye kwitega ibishya gusa muri iki gitaramo.

Trappish Concert ni igitaramo kizabera kuri Canal Olympia i Rebero, aho bivugwa ko Ish Kevin azaba ashyigikiwe n’abahanzi bamaze kuzamura amazina yabo mu muziki w’u Rwanda ndetse n'ababarizwa muri Trappish nka Kivumbi, Mike Kayihura, Confy, Keny-Kshot, Logan Joe n’abandi.

Usibye aba basore bazaba baririmba, muri iki gitaramo umuziki uzaba ucurangwa na Dream Team DJs, itsinda rigizwe n’abarimo DJ Marnaud, DJ Toxxyk na DJ Jullz.

Ish Kevin ni umwe mu baraperi bagezweho ndetse bakunzwe bitewe n'imirapire ye, ndetse n'uburyo atajya atenguha abamukunda bakamushimira uburyo abaha umuziki mwiza

Mu kiganiro na InyaRwanda, uyu muraperi yavuze ko andi makuru arambuye kuri iki gitaramo arayatangaza vuba, cyane ko iki ari igitaramo cyari gikenewe n'abakunzi b'uyu muhanzi ndetse n'iyi njyana

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO BABAHUNGU ISH KEVIN AHERUKA










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND