RFL
Kigali

Mico The Best yatangaje ko ukwezi kwa buki kwamubibyemo imbaraga zizamufasha mu muziki-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/10/2021 11:07
0


Mico The Best uherutse kwihuza mu buryo bw’iteka n’umugore we Clarisse bemeranije kubana kuwa 26 Nzeri 2021, yatangaje ibihe by’ukwezi kwa buki arimo gusoza byamushyize ku murongo ku buryo yiteguye gusubukura umwuga we neza.



Kuwa 26 Nzeri 2021, nibwo Mico The Best yasabye anakwa umugore we Clarisse, ibirori byakurikiwe no gusezerana imbere y’Imana, uyu munsi wose akaba yarashyigikiwe n’imiryango n’isnhuti by’umwihariko ibyamamare nyarwanda birimo abakinnyi ba filimi n’abahanzi bagenzi be.

Mu kanya gato gashize, abinyujije kuri konti ye ya Instagram yafashe umwanya asangiza abamukurikira amafoto y’ibyishimo yagize kuri uwo munsi, anahishura ibyo akomeje kugira ati: “Ukwezi kwa buki kwashyize intecyerezo zanjye ku murongo kuburyo nakongera gusubukura umwuga wanjye mu buryo bufite ireme.”

Yongeraho ati: “Ariko mbere y’uko nkora ibyo, reka mbasangize ibihe by’agatangaza mu mafoto kandi bitazibagirana n’umugore wanjye Clarisse, kimwe n’umuryango.”

Mico The Best mu busanzwe, ni umwe mu bahanzi b’abahanga kandi bamaze igihe kitari gito mu muziki nyarwanda, by’umwihariko mu myaka yo ha mbere wagiye akunda kumvikana ahanganye n’abandi bakoraga injyana ya Afrobeat, bahanganira kwitwa ‘umwami’ w’iyi njyana mu Rwanda.

Mico The Best yatangaje ko yiteguye kugaruka mu kazi kandi mu buryo bunyuranye n'ubwa mbere kubera ibyiza yahuriye nabyo mu kwezi kwa  buki ageze igati

Mico The Best kuwa 04 Nyakanga 2021 nibwo hatangiye gucicikana iby'urukundo rwe na Ngwinundebe Clarisse nyuma y’uko amusabye ko bazabana akanamwambika impeta 

Kuwa 19 Kanama 2021 nibwo Mico The Best na Clarisse basezeranye imbere y'amategeko
Kuwa 26 Nzeri bagaragiwe n'imiryango n'inshuti zirimo ibyamamare binyuranye nibwo basezeranye kubana imbere y'Imana nk'umugabo n'umugore akaramata

Nk’uko bisigaye byifashe mu byamamare bitandukanye bikora ubukwe mu Rwanda, ikijyanye no kubona amafoto cyari kigoye ariko gacye gacye, Mico agenda asangiza abamukurikira ibysihimo bidasanzwe byaranze umunsi umwe rukumbi we n'umugore we

Clarisse na Mico berekana ko barangije kuba umwe mu buzima bwose basigaje ku isi


Umugore wa Mico The Best mu ikanzu nziza yari yambaye kuwa 26 Nzeri 2021 afata ifoto y'urwibutso









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND