RFL
Kigali

Ngororero: Umurambo wataburuwe usubizwa mu bitaro nyuma yo gushyingurwa n'umuryango wamwibeshyeho

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:19/10/2021 9:15
0


Bibaho cyane hakumvikana umuntu washyinguwe n'abantu batari abo mu muryango we, ahanini bituruka kwa muganga aho imiryango ishobora kwibeshya ku mirambo, mu karere ka Ngororero haravugwa inkuru y'uburyo umurambo washyinguwe n'abandi bantu bawitiranyije n'uwabo, biza kurangira ataburuwe asubizwa mu bitaro hanyuma umuryango we ujya kumushyingura.



Ni ibyabereye mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero, aho nyakwigendera Mutuyeyezu Alexis uherutse gushyingurwa n’umuryango utari uwe, yashyinguwe mu cyubahiro n’umuryango we nyuma yo kongera kumuvana aho yari yashyinguwe, mu murenge wa Gatumba aho abari bamushyinguye bari baramwitiranije n'uwabo.


Amakuru avuga ko ku wa 15 Ukwakira 2021, ariho Mutuyeyezu yagombaga gushyingurwa n’umuryango we, ariko abagize umuryango we batungurwa no kujya gufata umurambo  we mu bitaro bya Muhororo basanga ntawe uhari kuko yari yatwawe n’undi muryango kubera kumwitiranya n’undi wari witabye Imana.

Abo mu muryango we baje kumenya aho Mutuyeyezu ashyinguye, maze basaba ko yatabururwa bakamwishyingurira kuko batari bishimiye kubona umuntu wabo yitiranywa n’undi muntu, akajya gushyingurwa ahandi. Ku wa 17 Ukwakira 2021, nibwo Mutuyeyezu yavanywe mu mva agarurwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Muhororo aho yakuwe , hanyuma abo mu muryango we ujya kumushyingura mu irimbi ryo mu Murenge wa Gatumba aho akomoka nk'uko Kigalitoday ibivuga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND