RFL
Kigali

Josine Ngirinshuti yegukanye ikamba rya Miss Earth Rwanda 2021

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/10/2021 8:29
0


Umukobwa witwa Josine Ngirinshuti, niwe wegukanye ikamba rya Miss Earth Rwanda 2021, ahigitse bagenzi be 20 bari bahatanye.



Hifashishijwe Akanama Nkemurampaka kagizwe n’abantu batandukanye kemeza ko Josine Ngirinshuti ari we wegukanye ikamba. Ni nyuma y’uko amatora yo kuri internet yasojwe mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021.

Clemy Keza utegura iri rushawa rya Miss Earth Rwanda, yabwiye INYARWANDA ko Akanama Nkemurampaka kemeje ko Josine Ngirinshuti yegukana ikamba gashingiye ku bwiza, amatora yo kuri internet, n’umushinga we. ndetse n’umushinga yatanze n’uburyo awusobanura.

Ati “Hagendewe k’ubwiza, amatora yo kuri internet, umushinga we n’uburyo awusobanura, hamwe no kuzuza ibisabwa.”

Josine Ngirinshuti wegukanye ikamba, mu matora yo kuri internet yari afite amajwi 37 260. Umushinga we ugamije gukemura ikibazo cy’amafunguro amenwa na za Hoteli n’ibindi bigo bitandukanye.

Uyu mukobwa asobanura ko ibyo kurya bimenwa byangiza ikirekire, bityo ko ashaka gufatanya na Leta “mu gutanga ubukangurambaga mu baturage, mu mashuri ndetse n’ahandi hahuriye imbaga nyamwinshi kubigisha uburyo bashobora kurinda ibidukikije birinda kumena amafunguro basigaje. Yongeyeho kandi ko aho kumenya ayo mafunguro bajya bareba uko bayakusanya atarageza igihe cyo kumenwa, maze bakayaha abashonje kuko baba bahari bayakeneye.”

Abakobwa 22 bitabiriye iri rushanwa hafi ya bose bari bujuje ibyasabwaga umukobwa kugira ngo yitabire.

Hagati mu marushanwa haje kuvamo babiri hakomeza 20 ari nabo bavuyemo uwegukanye ikamba.

Clemy Keza avuga ko andi makamba nka ‘Miss Air’, ‘Miss Water’ na ‘Miss Fire’ azatangwa mu birori bizaba nyuma, dore ko hazabaho no guhemba imishinga yahize indi y’aba bakobwa.

 

Josine Ngirinshuti ni we wegukanye ikamba rya Miss Earth Rwanda 2021, akaba ari we uzaserukira u Rwanda








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND