RFL
Kigali

Mu Mafoto: Dore abakinnyi 11 Etoile de L'Est yasinyishije, igikorwa cyamaze iminsi 2 kinavamo igitambo

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:19/10/2021 10:06
0


Kuva ku cyumweru ndetse no kuri uyu wa mbere, Etoile de L'Est yasinyishije abakinnyi bagera kuri 11 ndetse uwa 12 amasezerano ye bayaca ataragera iyo ajya.



Nyuma y’aho ikipe ya Etoile de L'Est izamukiye mu kiciro cya mbere, yahise itangira kurwana intambara yo gushaka abakinnyi bakomeye kandi bazayifasha kuguma mu kiciro cya mbere, nk’uko ariyo ntego yabo ibanza.


Ubwo Etoile de L'est yatsindaga ikipe y'Amagaju ikemererwa gukina ikiciro cya mbere, ubuyobozi bw'iyi kipe ibarizwa mu karere ka Ngoma, bwatangiye kuganira n'abakinnyi bakomeye barimo n'abavuye hanze y'u Rwanda.


Guhera ku wa gatandatu mugitondo, i Ngoma hari abakinnyi batandukanye bagomba gukora imyitozo bakareba niba Banamwana Camarade harimo abo yashima.


Mu bakinnyi bari bitabiriye igerageza, harimo Ruhinda Faruku, wakiniye Amavubi u 17, akinira APR FC, Bugesera FC, As Kigali, kugeza kuri ubu akaba yari muri Uganda. Uwihoreye Jean Paul wahoze muri Mukura victory Sport, na we yari ahabaye. Abandi bakinnyi bagaragaye kuri iyi myitozo harimo Kabagema Gentle wakiniye Kirehe FC ikiri mu kiciro cya mbere, kuri ubu akaba yabaga mu Magaju, ndetse na Senzira Mansour wakiniraga Mukura mu bihe bishize. Muri aba bakinnyi bose nta n'umwe wabashije gukomezanya n'ikipe, kuko mu bakinnyi basinye batarimo.


Ruhinda Faruku yari mu bakinnyi baje mu igerageza

Umukinnyi wa mbere, yasinye ku cyumweru saa moya z'ijoro ndetse n'abandi bakurikiraho kugera kuri Niyonzima Eric wavuye muri Rugende, wasinye kuri uyu wa mbere ku isaha ya Saa kumi n’ebyiri z'umugoroba.


Munezero Fiston wambaye umutuku ni we wasinye Etoile de L'est bwa mbere 

Abakinnyi ikipe yasinyishije: Ba myugariro; SIBOMANA Arafat wavuye muri Kiyovu Sport, NIYONZIMA Eric Fiston wavuye muri Rugende FC, OLULU MISSIRI Alex wavuye muri Nigeria, NDAYISHIMIYE Celestin wavuye muri Sunrise FC.


Ndayishimiye Celestin yitegura gusinya

Abakina hagati; Pacifique Rugende FC, AMPONG Prince Ghana, NZABANITA David Saibadi wakiniraga Bugesera FC, HARERIMANA J Claude Kamoso wakiniraga AS Muhanga


Myugariro Olulu Alex ubwo yashyiraga ikaramu ku rupapuro

Mu bakina imbere; RWEMA Amza Kibaba yakiniraga Kirehe, NWOSU Samuel Chukwudi wakiniraga Rutsiro FC ndetse na AGBLEVOR Peter waturutse muri Ghana.


Peter Agblevor ukomoka muri Ghana na we asinya amasezerano y'imyaka ibiri

 Aba bakinnyi bose basinye, basanze abandi bagera kuri 14 nabo bari basanzwe mu ikipe, bivuze ko kuri ubu Etoile de L'est ifite abakinnyi bagera kuri 25 izakoresha muri shampiyona.


Ndayishimiye Celestin ubu ni umukinnyi wa Etoile de L'est yakiniye mu 2008 mbere y'uko ajya mu irerero rya FERWAFA

Munezero Fiston wari wasinyiye ikipe bwa mbere, yabaye igitambi cy'umunsi, amasezerano ye yaje guseswa kubera amahitamo y'ubuyobozi bw'ikipe birangira adakomezanyije nabo.


Nwosu Samuel uvuye muri Rutsiro FC na we yasinye

Nyuma yo gusoza isoko ry'igura n'igurisha, Etoile de L'est yahise itegura umukino wa gicuti uzaba kuri uyu wa gatatu, aho bazakira ikipe ya Sunrise FC nayo iri kwitegura imikino y'ikiciro cya kabiri.




Nzabamwita David Saibad


Rwema Amza bakunze kwita Kibaba wakiniraga Kirehe FC yagarutse muri Etoile de L'est



Umunya- Ghana Prince ukina mu kibuga hagati na we yasinyiye Etoile de L'est



Harerimana Jean Claude bita Kamoso, yavuye muri Rugende FC akina mu mpande


Niyonzima Eric Fiston myugariro wavuye muri Rugende FC ni we wasinye bwa nyuma






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND