RFL
Kigali

Rutahizamu Sugira Ernest yasubiye murugo

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:19/10/2021 10:15
0


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi, Sugira Ernest, yasinyiye ikipe ya As Kigali yahozemo.



Sugira Ernest kuri ubu, nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana na Rayon Sports, nayo yagezemo atijwe na APR FC. Mu gihe habura amasaha macye ngo isoko ry'igura n'igurisha rirangire, uyu musore wari umaze iminsi mu  biganiro n'ubuyobozi bwa As Kigali, yaje gusinya amasezerano y'umwaka umwe  yambaye ubururu n'umweru.


Sugira Ernest wakuriye mu karere ka Muhanga, asubiye mu ikipe ya As Kigali yigeze kugiriramo ibihe byiza. Uyu musore asanze abandi ba rutahizamu barimo Saba Robert, Hussein Shabani, Lawal, Biramahire Abeddy bose bagomba guhanganira umwanya ubanza mu kibuga.


Sugira Ernest akiri muri As Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND