RFL
Kigali

Pasiteri yafashwe ari gusambana n'umugore mu rusengero bari kuri Altar-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:18/10/2021 16:07
0


Ubusanzwe, mu rusengero ni ahantu hubahwa na buri wese, kuhatinya no kuhakorera icyaha bisa nk'ikizira ariko hari bamwe batagitinya inzu y'Imana nk'uko umupasiteri yafashwe ari gusambanira mu rusengero.



Uyu mu pasiteri n'umugore basambaniye mu rusengero, ntibatangajwe amazina, gusa amakuru aturuka mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Nggossips avuka ko uyu mu Pasiteri wo muri Ghana yaguwe gitumo ari gusambanira kuri Altar (Hamwe umubwirizabutumwa ahagarara imbere y'abandi akababwira inyigisho).


Amakuru akomeza avuga ko abafatiwe mu cyuho, babikoze nta bayoboke barimo. Wari umunsi ubanziriza uwo gusenga, kuwa Gatandatu bucya basenga. Uyu mu pasiteri  bivugwa ko yahamagaye umwe mu bagore basengana ngo agende baganire iby'itorero, ahageze amarangamutima arabasaguka  basambanira mu rusengero nta muntu urimo.

Ku bw'amahirwe macye, haje kunyura umuntu aba abonye ibiri kuba bidasanzwe   arabafotora, arabafata, atangira kubakubita, n'abandi bantu baza bareba ibibaye. Pasiteri yakubiswe karahava, asaba imbabazi ko ari Satani yari yabashutse, asaba imbabazi abantu bose kumusengera akababarirwa kandi ko atazongera gukora icyaha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND