RFL
Kigali

Giramata wasubiyemo indirimbo z'abarimo Aline, Serge na Mbonyi yatangaje imishinga afite anavuga kuri Vestine na Dorcas

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/10/2021 13:53
0


Giramata Jeanne d'Arc w'imyaka 17 y'amavuko umaze kumenyekana mu gusubiramo indirimbo z'abaramyi batandukanye barimo Aline Gahongayire, Serge Iyamuremye na Israel Mbonyi, yatangaje ko afite imishinga myinshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nyuma yo kwerekwa urukundo na benshi bishimiye ijwi rye.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Giramata Jeanne d'Arc yatangiye avuga amashuri ye n'aho asengera mu gufasha abantu kumenya uwo ari we, akurikizaho gusangiza abantu urugendo rwe mu muziki yatangiriye muri korali. Yagize ati "Mfite imyaka 17, niga mu mwaka wa 3 (S.3), nteranira muri Assemblies of God Church i Masaka, gusa muri iyi minsi kuko ifunze, duteranira ahantu hatandukanye, hanyuma ntuye i Masaka".

"Umuziki rero navuga ko kuva nkimenya ubwenge nasanze ndirimba, ariko mu buryo bwagutse navuga ko nagiye ndirimba mu makorali atandukanye yo muri church bitewe n'uko nagendaga nkura, hanyuma mu buryo buri official navuga ko nta ndirimbo yanjye bwite kugeza ubu ihari, ahubwo nagiye ndirimba mu z'abandi nyuma natangiye nkora 'Cover' cyangwa, gusubiramo zimwe mu ndirimbo z'abandi navuga nka 'Ndanyuzwe' ya Aline, 'Yesu agarutse' ya Serge na' 'Kumigezi' ya Mbonyi ari nayo mperuka gukora. 

Yakomeje avuga ko "kugeza ubu urugendo rwanjye muri muzika navuga ko rutaraba rurerure cyane kuko nabanje gukorera muri choirs gusa ariko kuva natangira gukora nkanjye gusa ntabwo harashira igihe kirekire cyane, impamvu rero nahisemo gukora Gospel music navuga ko ari umuhamagaro wanjye kuko mbyiyumvamo cyane pe. Ikindi ndakijijwe nkunda Imana ndayubaha numva nanayikorera nkoresheje impano yampaye mba numva nkurikije ubuntu Imana yangiriye ikampa impano (umwana wayo Yesu) nk'igitambo kizima nanjye ubuzima bwange bwose nabweguriye Imana".

Ubwo yavugaga ku ndirimbo aherutse gusubiramo ya Mbonyi, yavuze impamvu yayisubiyemo n'uko afata iyi ndirimbo. Yagize ati "Kuko ari cover atari indirimbo yanjye bwite sinamenya neza icyo Israel Mbonyi yari agamije ayandika ariko njyewe kuyisubiramo nayiririmbye ngamije ko byibura n'utarayumvise yamugeraho kandi n'uwayumvise yakongera kuyumva bigatuma ayitekerezaho cyane kurusha mbere. 'Kumigezi' ni indirimbo uririmba ukumva koko uribuka aho Imana yakuye ubwoko bwayo".

Giramata avuga ko byamugora kuvuga umuhanzi w'umwihariko yakwishimira ko bakorana indirimbo nk'uko yabigarutseho, ati "Kugeza ubu nta muhanzi umwe w'umwihariko navuga nifuza gukorana nawe ariko umuririmbyi wese uhimbaza Imana nagirirwa umugisha wo gukorana nawe mu bambanjirije ndetse n'abazaza nyuma yanjye nashima Imana kuko ubufatanye iteka bubyara ikintu kiza".

Yakomeje avuga ku mishinga afite mu muziki yinjiyemo wo kuramya no guhimbaza Imana ati "Eeeeh! Mfite imishinga myinshi cyane pe! Natangiye nkora ama 'Cover' cyane ariko siko nzaguma ahubwo mfite gahunda yo guha abantu ibihangano biciye muri njye bwite, mfite indirimbo nkirimo kunononsora neza bidatinze nzatangira kuzibagezaho".

Yavuze ko akunda cyane abaramyi Vestine na Dorcas. Ati "Mu Rwanda rero abenshi ndabakunda kuko nkunda kumva indirimbo zabo cyane yaba amatsinda ndetse n'abahanzi ku giti cyabo ariko nyine by'umwihariko abo nasubiyemo indirimbo zabo birumvikana ko harimo akantu k'umwihariko;

Ariko Vestine na Dorcas ni abahanzi nkunda kandi bavuze kinini ku rungano rwacu kuko baradutinyuye hari na 'Cover' y'indirimbo yabo ngiye gusohora yitwa Adonai nayikoze byibura ngo mbereke urwego batinyuyeho urungano rwabo, rero bo ni abana b'umwihariko ndabakunda. Mu mahanga naho ni benshi ariko nkunda kumva cyane Tasha Kobbs na Ada Ehi".


Giramata yavuze ko akunda cyane abahanzikazi Vestine na Dorcas


Giramata amaze gusubiramo indirimbo z'abaramyi barimo Aline, Serge na Mbonyi

REBA HANO 'KUMIGEZI' YA MBONYI YASUBIWEMO NA GIRAMATA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND