RFL
Kigali

Anita yeruriye se ko ari umutinganyi maze uyu mubyeyi nawe amubwira ko yiteguye kumushyigikira-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:18/10/2021 15:12
0


Umukobwa witwa Anita yeruriye se amubwira ako ari umutinganyi maze uyu mubyeyi nawe abwira uyu mukobwa ko amukunda byahebuje kandi yiteguye kumugira inama z'uko agomba kwitwara mu rukundo n'umukobwa mugenzi we bakunda.



Se wa Anita akomoka muri Nigeria naho nyina akaba ari umuhindekazi. Ku mbuga nkoranyamba hasakaye amashusho agaragaza uyu mukobwa ubwo yagiranaga ikiganiro na Se umubyara kuri Telefone akamuhishurira ko ari umutinganyi.

Nk'uko byumvikana muri aya mashusho, Se yatangiye abaza uyu mukobwa we uko ameze undi nawe amubwira ko ameze neza ariko ashimangira ko hari ikintu yifuza kumubwira ati: "Hari ikintu nshaka kukubwira, mfite Girlfriend [Mfite umukobwa dukundana]". 

Uyu mubyeyi yamubajije icyo ashatse kuvuga undi aramwerurira amuhamiriza ko afite inkumi bari mu rukundo! Uyu mubyeyi yamubajije impamvu atabivuze kera, icyakora amubwira amagambo amukomeza bya kibyeyi amuhamiriza ko amukunda cyane kandi yiteguye kumugira inama mu rukundo.


Anita weruriye Se ko ari umutinganyi

Iki kiganiro Anita yakigiranye n'umubyeyi we kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ukwakira 2021 ku munsi nyirizina abatinganyi beruriraho bagahishura ko ari bo. Uyu munsi uzwi nka "National Coming Out Day" mu rurimi rw'Icyongereza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND