RFL
Kigali

Ibintu 7 by’ingenzi utari uzi umukobwa akwiye kwirinda gukorera imbere y’umukunzi we

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/10/2021 11:42
0


Abahungu bakunda kwihagararaho cyane ndetse bagakunda n’icyubahiro, bityo ni ba bantu bumva ko iyo bari kumwe n’umukobwa cyangwa bavugana bagomba kwiyubaha mu buryo bugaragara, ibi kandi bituma abahungu bakunda abakobwa bakorera imbere yabo ibyo bakunda gusa.



Reba hano ibintu 7 by’ingenzi utari uzi umukobwa yagakwiye kwirinda gukorera imbere y’umukunzi we nk'uko byagaragajwe n'urubuga Elcrema:

1.Wiryana ikinyabupfura gicye imbere y’umukunzi wawe

Ibi ni ukuvuga ngo mu gihe uri kurya, wirya nk’inka cyangwa ihene, gerageza ukanje ibyo uri kurya umunwa wawe ubumbye, ku buryo amenyo adashobora kugaragara, abahungu barabikunda.

2.Gabanya urusaku

Ubundi abahungu hafi ya bose ntabwo bakunda umukobwa ugira urusaku, mbese uvuga cyane, gerageza niba uri kumwe n’umukunzi wawe muri kuganira cyangwa aguhamagaye kuri Telefone ushyire ijwi hasi ntuvugire hejuru.

3.Wirya cyane

Iki kintu abahungu aho bava bakagera hafi ya bose baracyanga, niba umukunzi wawe agize atya akagusohokana nko muri Hotel cyangwa muri resitora gerageza nibazana ibyo kurya urye ibiryo biringaniye ntubirire kubimara cyangwa ngo urye maze urengere, rya nk’umwali ndagusabye, igirire akabanga.

4.Iga kwicara neza imbere y’umukunzi wawe

Ni ukuvuga ngo niba wicaranye n’umukunzi wawe wikwicara bijagaraye ngo wicare utandaraje yewe n'iyo waba wambaye ipantalo, ibuka ko uri umwali kandi ukwiye no kwiyubaha, abahungu ntibakunda umukobwa wicara bijagaraye.

5.Wivuga amagambo menshi

Iyi ni ingingo nziza kandi ikwiye gukurikizwa na buri mukobwa wese wumva ashaka kuba uw’igikundiro, ni ukuvuga ngo niba uri kumwe n’umukunzi wawe wihurutura amagambo menshi, ahubwo wowe icyo uba usabwa ni ugutuza maze ukamutega amatwi ari nako unyuzamo ukamwenyura hanyuma ukamusubiza ibyo akubajije cyangwa ukamubwira ibiri ngombwa ko yumva..! Abahungu banga umukobwa uvugaguzwa.

6.Wikwifata nk’umuntu ubizi byose

Umva nkubwize ukuri,ntabwo abahungu bakunda umukobwa wigira bamenya,mbese werekana ko ibintu byo se abizi,niyo waba ubizi wimwereka ko ubizi ahubwo igire nk’umuntu utabizi,ugasanga umuhungu ari kukwereka ibyo ukora maze ugatangira kumunyomoza ahubwo ukanjya kumwigisha uko bikorwa,icyo gihe umuhungu ahita abona ko wamupinze wowe tuza maze ukore ibyo akubwira.

7.Reka gukoresha amagambo akocamye

Nukuvuga ngo hari nk’igihe umusore asohokana umukobwa bakanjya nko gufata ahantu icyo bashyira mu nda,noneho mu gihe bahageze ukajya kumva ukumva umukobwa asifuye umuntu ukora aho,cyangwa aramuhamagaye,icyo gihe nta kinyabupfura uba werekanye ndetse nuwo uhamagaye uba umusuzuguye,ahubwo wowe icyiza nuko byibura wamanika ikiganza hejuru cyangwa ukamusanga aho ari maze ukamwongorera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND