RFL
Kigali

“Umugabo wanjye mu gutera akabariro arambipa, ndashaka gatanya kuko bisa nk'aho ntagira umugabo" - Madamu Lubabatu

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:18/10/2021 15:57
0


Hajya humvikana inkuru z'abagore basaba gatanya aho baba bavuga ko abagabo babo badakora inshingano zabo cyane mu gikorwa cy'imibonano mpuzabitsina. Iki gikorwa burya nacyo ni ingenzi mu bashakanye, gusa umugore witwa Lubabatu Ibrahim wo muri Nigeria arasaba gatanya kuko umugabo we ntacyo amumariye mu buriri ibyo yita 'ku mubipa'.



Lubabatu Ibrahim, aratabaza cyane  n'amarira menshi mu rukiko rw'i Rigasa. Inkuru yatangajwe na IgbereTV, ivuga ko uyu mugore yamaze gufata umwanzuro ko ashaka gatanya yihuse kuko ibyo abona ku mugabo we atabyihanganira na gato.

Ku wa kabiri, Lubabatu w'imyaka 25 y'amavuko utuye mu gace ka Rigasa ka Kaduna, yitabaje urukiko rwa Sharia asaba ubutane n’umugabo we Habibu Ibrahim kubera ibibazo bimwe na bimwe atagishoboye guhangana na byo by'ishimishamubiri nk'abashakanye n'ubwo bafitanye umwana.

Lubabatu ubwo yari mu rukiko yagize ati: "Ntabwo amara igihe kinini mu buriri, amara iminota ibiri gusa muri gutera akabariro. Namugiriye inama yo gushaka ubuvuzi, ariko aranga”.

Umugabo mu byo yivugiye ubwe ntiyigeze avuguruza ibyo umugore we yatangaje, ariko avuga ko yashakaga ubuvuzi kugira ngo ikibazo gikemuke. Ibrahim yavuze ko agikunda umugore we kandi ko adashaka ko batandukana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND