RFL
Kigali

Dore ibizakwereka ko umugabo wawe ashobora kuba ari umutinganyi

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:18/10/2021 7:54
0


Inkuru yanyuze ku kinyamakuru cyitwa New York Times, yagaragaje ko 5% by'abagabo bo muri Amerika ari abatinganyi. Ushobora kwibaza uti "Ese aha dutuye ho bimeze ute? Ese umugabo wanjye nawe ntiyaba ari umutinganyi? Mu kugufasha kuba wabimenya, INYARWANDA yaguteguriye iyi nkuru ikubiyemo ibimenyetso bigera kuri 5 uzitaho.



Nta mugore n’umwe wifuza kumenya ko umugabo we ari umutinganyi, gusa hari ubwo bibaho utabiteguye kandi bikaba utabiteganyaga, bikaza bimutunguye, ubundi inkuru igakwira umuryango wose byaba ngombwa n'abana bakabijyamo bikaba bibi cyane, bigasiga uburibwe n'ububabare hagati mu rugo rwose.

N'ubwo bimeze bityo, imiryango imwe ihitamo kugumana hatitawe ku kuba niba umugabo ari umutinganyi cyangwa atari we, bakabikorera abana, bakavuga ko abana bakeneye gukura bari hamwe na se na nyina , bigatuma bagumana iteka kandi bakanakundana.

NIBA UKEKA UWO MWASHAKANYE RERO ARI UMUTINGANYI, DORE IBIMENYETSO

Uburyo bwonyine bwo kumenya niba umugabo wawe ari umutinganyi, ni ukumuganiriza udaciye iruhande nk'uko byemejwe n'umuhanga John H.Sklare, Ed.D.

1. Uzabimenyera ku mico ye, izaba ihuye neza n'iyabatinganyi. Niba umugabo wawe akomeza kuzana ibiganiro by'abatinganyi cyangwa akajya aseka ndetse akagaragaza imyifato nk'iy’abatinganyi, menya ko byarangiye.

2. Akunda kureba filime z'urukozasoni ariko zikorwa n'abahuje ibitsina. Iyo umuntu ahisemo kureba izi filime, areba izo yifuza, umugabo wawe niba ahitamo iz'abatinganyi rero menya ko yabaye umutinganyi cyangwa ari kubyiga, ubundi umenye uko umufasha.

3. Akunda kuganira cyane kuri telefoni, ariko avugana n'abagabo gusa ku buryo budasanzwe. Niba umugabo wawe atajya aganira nawe iby'inshuti ze z'abakobwa biganye ahubwo ukumva avuga iby'abasore biganye n'abagabo cyane, nushake utangire kumwitaho.

4. Akunda guhorana n'umugabo umwe. Ubusanzwe bavuga ko abatinganyi badakunda gusohokana n'umuntu umwe, bakunda kugenda mugatsiko. Kuba akunda kugendana no gusohokana n'umugabo umwe rero ni ikimenyetso cy'uko ari umutinganyi.

5. Ntabwo agikeneye gukorana imibonano mpuzabitsina nawe cyane.

Ese umugabo wawe asigaye aguhunga? Cyangwa asigaye abikora gake? Ntabwo gushinja ibintu umuntu aribyo, ariko nubona umugabo wawe afite ibi bimenyetso, uzagire ubwenge , umugenze gake , ntabwo uzatinda kumenya ukuri kubyihishe inyuma.

Inkomoko: Everydayhealth






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND