Miss Earth Rwanda: Riderman, Queen Cha na Social Mula bagaragaje uwo bashyigikiye; Tumukunde Liliane ari imbere mu majwi

Imyidagaduro - 17/10/2021 5:36 PM
Share:

Umwanditsi:

Miss Earth Rwanda: Riderman, Queen Cha na Social Mula bagaragaje uwo bashyigikiye; Tumukunde Liliane ari imbere mu majwi

Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021, abakobwa 22 batangiye guhatana mu cyiciro cy’amatora yo kuri internet (babiri bavuyemo kubera impamvu batangaje), aho uzagira amajwi menshi ari we uzahita yegukana ikamba rya Miss Earth Rwanda 2021.

Amatora yo kuri internet agomba kumara iminsi itatu, azasozwa tariki 19 Ukwakira 2021. Utora inshuro imwe ku munsi!

Aba bakobwa binjiye muri iki cyiciro nyuma y’iminsi itatu bamaze biyandikisha, buri umwe agaragaza ko afite ubushake n’ubushobozi bwo guserukira u Rwanda.

Kuva hatangazwa ‘Link’ buri wese yakwifashisha ashyigikira umukobwa muri iri rushanwa, abantu batandukanye barimo n’ibyamamare bifashishije imbuga nkoranyambaga, basaba ababakurikira gutora umukobwa bashyigikiye.

Umuraperi Riderman, umuhanzikazi Queen Cha n'umuhanzi Social Mula, bahurije ku gusaba abantu gutora Vanessa Kankindi uhatanye muri iri rushanwa.

Uyu mukobwa w’imyaka 21, ni umwe mu bategura irushanwa Miss Career Africa. Kugeza ubu, afite amajwi yo kuri internet 684. Riderman, Social Mula na Queen Cha bati “Mutore Kankindi Vanessa munyuze kuri missearth.inyarwanda.com."

Kugeza ubu, umukobwa wa mbere mu majwi ni Tumukunde Liliane [Kadada], asanzwe ari umunyamakuru wa Radio Country Fm ikorera i Rusizi, mu Ntara y’Uburengerazuba.

Tumukunde wakoreye ibitangazamakuru birimo Tv1, Tv10 na Isango Star Tv, afite amajwi 1479. Akurikiwe na Umuhoza Pascaline ufite amajwi 1344. Ku mwanya wa Gatatu, hari Liliane Uwingeneye, naho ku mwanya wa kane hari Esther Uwase.

Mu 2020, nta munyarwandakazi witabiriye iri rushanwa bitewe n’icyorezo cya Covid-19. Kubera iki cyorezo kandi, iri rushanwa kimwe n’ayandi menshi akomeye ku isi yabashije kuba, yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga. 

Nk’uko byagenze umwaka ushize, uyu mwaka nabwo irushanwa rya Miss Earth 2021 rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga (hatagize igihinduka).

Mu Rwanda naho, muri uyu mwaka, igikorwa cyo guhitamo umukobwa uzaserukira u Rwanda muri iri rushanwa rya Miss Earth 2021, kirakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga,

Abakobwa bashaka guhagararira u Rwanda muri Miss Earth ni 20 barimo abasanzwe baritabiriye amarushanwa y’ubwiza asanzwe abera mu Rwanda arimo Miss Rwanda, Miss Supranational na Miss Global Beauty Rwanda.

Rihatanyemo Assoumah Mugabekazi witabiriye Miss Rwanda 2019; Vanessa Kankindi uri mu bategura irushanwa rya Miss Career Africa riba ngarukamwaka, Liliane Uwingeneye, Gretta Iwacu wabaye Miss Global Beauty Rwanda Congeniality n’Igisonga cya kane; 

Hari kandi Sandrine Umubyeyi, Liliane Tumukunde, Sabine Shimwa, Pascaline Umuhoza uri mu bakora muri Kigali Protocol, Ingrid Benitha Bana, Anabella Gwiza;

Anny Muvunyi usanzwe ari Umunyamakuru wa Family Tv, Nadia Umutoniwase wabaye Miss Popularity muri Miss Global Beauty Rwanda. Uyu mukobwa asanzwe ari umukinnyi wa filime aho akina muri filime ‘Umuturanyi’ ya Clapton Kibonke; 

Hari Flora Ineza, Sandrine Ahadi, Josine Ngirinshuti, Lynda Nkusi, Ange Igihozo, Esther Uwase na Denyse Umugwaneza.

Gutora hakurikijwe uburyo bw’ikoranabuhanga unyuze ku rubuga rwa inyarwanda.com bizamara iminsi itatu.

Byatangiye kuwa 16 Ukwakira 2021, bizarangira tariki 19 Ukwakira 2021, ari nabwo hazamenyekana uwahize abandi akegukana ikamba rya Miss Earth Rwanda 2021. Hazatangazwa kandi umukobwa wegukanye ikamba rya “Miss Air ", “Miss Water " na “Miss Fire ".

Kugeza ubu, ntiharatangazwa ibihembo bizatangwa. Ariko kimwe mu bihembo by’uzegukana ikamba ni uko azabona amahirwe yo kuzajya gusura Igihugu cya Philippines aho aya marushanwa ategurirwa, kikaba na kimwe mu bihugu bifite abakobwa bakunze kwegukana amarushanwa akomeye y’ubwiza.

KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUKOBWA USHYIGIKIYE MURI MISS EARTH RWANDA 2021

Assoumah Mugabekazi witabiriye Miss Rwanda 2019

Vanessa Kankindi uri mu bategura irushanwa rya Miss Africa Calabar

Liliane Uwingeneye

Gretta Iwacu yabaye Miss Global Beauty Rwanda Congeniality n’Igisonga cya kane

Sandrine Umubyeyi

Liliane Tumukunde


Sabine Shimwa

Pascaline Umuhoza

Ingrid Benitha Bana

Anabella Gwiza

Anny Muvunyi, Umunyamakuru wa Family Tv

Nadia Umutoniwase wabaye Miss Popularity muri Miss Global Beauty Rwanda

Flora Ineza

Sandrine Ahadi

Josine Ngirinshuti

Lynda Nkusi

Ange Igihozo

Esther Uwase

Denyse Umugwaneza




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...