RFL
Kigali

Yesu Araje Family choir bashyize hanze indirimbo 'Reka nze' bayitura abifuza imbabazi z'Imana no gusenga bitari umuhango-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/10/2021 22:44
0


Yesu Araje Family choir ibarizwa mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi kuri LMS Kamukina, bakoze indirimbo ikubiyemo ubutumwa bageneye buri umwe wese wifuza imbabazi z'Imana ndetse no gusenga bitari umuhango ahubwo banyotewe no gusenga banezeza Ijuru.



Muhayimana Elisa Claude ufatwa nk'ishyiga ry'inyuma muri Yesu Araje ari nawe wanditse iyi ndirimbo 'Reka nza' yabwiye InyaRwanda.com ibihe yari arimo ubwo yayandikaga anagaruka ku butumwa nyamukuru bayinyujijemo. Yahishuye ko iyi ndirimbo yabo ishingiye ku nkuru mpamo y'ubuhamya bwe mu bihe bya kera ataraba umukristo washoye imizi muri Yesu. Ati "Iyi ndirimbo nayanditse ndi mu bihe byo gusenga mpura n'isomo ryo mu Imigani 15:8 numva ndasa n'ukora ubusa nibuka ko Imana yanga icyaha ariko itanga umunyabyaha".

Yunzemo ati "Niko kuyandika mpereye ku mateka yanjye ya kera...". Yasobanuye ko muri iyi ndirimbo baririmbamo ko hari abakriso bamwe na bamwe usanga bafite imirimo idahura n'ubukristo bwabo nk'uko byari bimeze kuri Elisa. Ati "Itangira mvuga uburyo nabayeho ndi umukristo ariko nareba imirimo yanjye nkabona ntihura n'ubukristo igasoza nsaba Imana ko yanyakira noneho igitambo cyanjye kikayinezeza...Ni isengesho ryiza ry'umuntu wese wifuza imbabazi z'Imana no gusenga bitari umuhango ahubwo bagasenga banezeza ijuru". 


Yesu Araje Family Choir igizwe n'abantu bane gusa

Ni indirimbo y'iminota 4 n'amasegonda 50, ikaba yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo yakoranywe ubuhanga bigasemburwa n'amajwi y'aba basore aryoheye ugutwi - ibyatumye iyi ndirimbo yishimirwa na benshi mu bamaze kuyireba ku rubuga rwa Youtube. Cyuzuzo Djazila yagize ati "Iri ni isengesho buri umwe akeneye. Mwakoze basore, Imana ibahe umugisha". Martin wavuze ko ari muri Finland yagize ati "Amen, Imana ibahe umugisha". Mc Prince ati "Wawoo, Amashusho meza cyanee. Mukomereze aho basore banjye". 

Yesu Araje Family Choir ni umutwe w'abaririmbyi bane gusa b'abasore n'abagabo ari bo: Elisa Claude Muhayimana, Mudagani Pilote, Nsengimana Amiel na Sekanyana Samuel. Ni imwe mu makorali akunzwe cyane mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi bitewe n'ubudasa mu miririmbire yabo dore ko bazwiho kuririmba mu majwi yabo y'umwimerere ni ukuvuga badakoresheje ibyuma bya muzika. Gukundwa kwabo kuva nanone ku buhanga baririmbana mu majwi yabo y'umwimerere ukongeraho n'imyandikire yabo ikunze kuryohera benshi.


Elisa Claude ni we wanditse iyi ndirimbo nshya ya Yesu Araje Family Choir

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'REKA NZE' YA YESU ARAJE FAMILY CHOIR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND