RFL
Kigali

Miss Earth Rwanda: Abakobwa 21 barimo umunyamakuru n'abandi bazwi batangiye guhatana mu matora yo kuri internet

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/10/2021 21:20
2


Miss Earth Rwanda 2021 - Abakobwa 21 b’Abanyarwandakazi batangiye guhatana mu cyiciro cy’amatora yo kuri internet azasiga hamenyekanye uzaserukira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Earth ry'uyu mwaka wa 2021.



Kuva ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021, abakobwa batangiye gutorwa ku rubuga rwa missearth.inyarwanda.com Umuntu yemerewe gutora inshuro imwe gusa, akongera kwemererwa gutora nyuma y’iminota 10, gutyo gutyo. 

Hashize iminsi itatu abakobwa batangiye kwiyandikisha guhatana muri iri rushanwa rifite intego yo gukora ubukangurambaga mu kurengera ibidukikije ku Isi yose.

Mu 2020, nta munyarwandakazi witabiriye iri rushanwa bitewe n’icyorezo cya Covid-19. Kubera iki cyorezo kandi, iri rushanwa kimwe n’ayandi menshi akomeye ku isi yabashije kuba, yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Nk’uko byagenze umwaka ushize, uyu mwaka nabwo irushanwa rya Miss Earth 2021 rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga (hatagize igihinduka). 

Mu Rwanda naho, muri uyu mwaka, igikorwa cyo guhitamo umukobwa uzaserukira u Rwanda muri iri rushanwa rya Miss Earth 2021, kirakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga,

Abakobwa bashaka guhagararira u Rwanda muri Miss Earth ni 21 barimo abasanzwe baritabiriye amarushanwa y’ubwiza asanzwe abera mu Rwanda arimo Miss Rwanda, Miss Supranational na Miss Global Beauty Rwanda.

Rihatanyemo Assoumah Mugabekazi witabiriye Miss Rwanda 2019; Vanessa Kankindi uri mu bategura irushanwa rya Miss Career Africa riba ngaruka mwaka, Liliane Uwingeneye, Gretta Iwacu wabaye Miss Global Beauty Rwanda Congeniality n’Igisonga cya kane;

Hari kandi Sandrine Umubyeyi, Liliane Tumukunde, Sabine Shimwa, Pascaline Umuhoza uri mu bakora muri Kigali Protocol, Ingrid Bana, Anabella Gwiza;

Anny Muvunyi usanzwe ari Umunyamakuru wa Family Tv, Nadia Umutoniwase wabaye Miss Popularity muri Miss Global Beauty Rwanda. Uyu mukobwa asanzwe ari umukinnyi wa filime aho akina muri filime ‘Umuturanyi’ ya Clapton;

Hari Flora Ineza, Sandrine Hardi, Josine Ngirinshuti, Grace Mukandayisenga, Lynda Nkusi, Queen Dorinema wegukanye ikamba rya Miss Glamour Faces World muri Miss Global Beauty Rwanda 2021, Ange Igihozo, Lea Umutesi uri mu bakobwa bavuyemo Miss Rwanda 2021, Esther Uwase na Denyse Umugwaneza.

Gutora hakurikijwe uburyo bw’ikoranabuhanga unyuze ku rubuga rwa inyarwanda.com bizamara iminsi itatu.

Byatangiye kuri uyu wa 16 Ukwakira 2021, bizarangira tariki 19 Ukwakira 2021, ari nabwo hazamenyekana uwahize abandi akegukana ikamba rya Miss Earth Rwanda 2021. Hazatangazwa kandi umukobwa wegukanye ikamba rya “Miss Air”, “Miss Water” na “Miss Fire”.

Kugeza ubu, ntiharatangazwa ibihembo bizatangwa. Ariko kimwe mu bihembo by’uzegukana ikamba ni uko azabona amahirwe yo kuzajya gusura Igihugu cya Philippines aho aya marushanwa ategurirwa, kikaba na kimwe mu bihugu bifite abakobwa bakunze kwegukana amarushanwa akomeye y’ubwiza.

KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUKOBWA USHYIGIKIYE MURI MISS EARTH RWANDA 2021

Assoumah Mugabekazi witabiriye Miss Rwanda 2019

Vanessa Kankindi uri mu bategura irushanwa rya Miss Africa Calabar

Liliane Uwingeneye

Gretta Iwacu yabaye Miss Global Beauty Rwanda Congeniality n’Igisonga cya kane 

Sandrine Umubyeyi 

Liliane Tumukunde


Sabine Shimwa 

Pascaline Umuhoza 

Ingrid Benitha Bana 

Anabella Gwiza 

Anny Muvunyi, Umunyamakuru wa Family Tv 

Nadia Umutoniwase wabaye Miss Popularity muri Miss Global Beauty Rwanda

Flora Ineza

Sandrine Hardi 

Josine Ngirinshuti 

Grace Mukandayisenga

 Lynda Nkusi

Ange Igihozo

Lea Umutesi 

Esther Uwase

Denyse Umugwaneza








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mushabe Kenneth misheri2 years ago
    Bakwiriye gukoresha amafoto anjendanye numuhango barimo dababaye kubwa amafoto atabakwiriye
  • Umwiza aline2 years ago
    Bisabiki kujyamo





Inyarwanda BACKGROUND