RFL
Kigali

Cadeau Marvin yasohoye indirimbo 'Namenye neza' yanditse ari mu bihe bigoye aho yabonaga nta gisubizo imbere n'inyuma-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/10/2021 15:56
0


Umuhanzi Iragaba Cadeau Marvin (Cadeau Marvin) utuye muri Leta ya Maine mu mujyi wa Gorham muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze indirimbo nshya yanditse mu bihe byashize ubwo yugarijwe n'ibibazo bitandukanye akabona nta nzira imbere n'inyuma.



Cadeau Marvin ukiri ingaragu, amaze igihe kitari gito mu muziki uhimbaza Imana dore ko yawutangiriye muri korali nk'uko yabisobanuye muri aya magambo, ati "Music nayitangiye kera nkiri muto ndirimba muri korali z'abana bato i Burundi, noneho ntangira gucuranga ingoma muri church. Muri uyu mwaka ni bwo natangiye Solo career".

Iyo akubwira impamvu yahisemwo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana avuga ko byatewe no kuba yarakuriye mu muryango w'abakristo dore ko na Se umubyara ari Pasiteri. Yagize ati "Nayisanzemo, nakuriye muri famille ikijijwe, Papa ni Pasteur, Maman nawe ni umu deaconess, so nakunze Gospel, nayikuriyemwo mbese". 

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Cadeau Marvin yadutangarije uko yagize igitekerezo cyo gukora indirimbo ye nshya “Namenye neza”. Yagize ati: "Ni ndirimbo yari amaze iminsi yanditswe ariko itarasoka, impamvu nayanditse nari mu bihe bigoye aho ubona ko nta gisubizo imbere n'inyuma, ni bwo muri nje haje ijambo rivuga ngo uko biri kose nahinduriwe, ndi uwa Yesu, yangize uwe iteka, ndi umwana kwa data".

Cadeau Marvin avuga ko iyo yitegereje umuziki wa Gospel asanga uri gutera imbere cyane agereranyije no mu myaka yashize. Ati "Gospel imaze gutera imbere cyane, especially muri iyi myaka ya vuba hari abaririmbyi benshi beza, ama studios yariyongereye kandi yose atanga audio quality nziza iri kurwego rushimishije".

Yakomeje ku mishinga afite mu gihe kiri imbere, ati "Imishinga ni myinshi, muhishiwe byinshi byiza biri imbere vuba cyane, keep supporting me". Yasoje ikiganiro twagiraye avuga ku bahanzi bo mu Rwanda akunda cyane, ati "Abahanzi nkunda cyane ni benshi biragoye kubavuga bose ariko hari bamwe mfata nk'icyitegererezo, twakuze twumva tukiri bato nka Aimé Uwimana, Gaby Kamanzi n'abandi benshi".


Cadeau Marvin yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Namenye neza'

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NAMENYE NEZA' YA CADEAU MARVIN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND