RFL
Kigali

APR FC yaguye miswi na Etoile du Sahel mu mukino Djabel yigaragajemo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/10/2021 15:22
0


Nyuma yo kunganya 1-1 mu minota 90 y'umukino i Kigali mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021 ukabera i Nyamirambo kuri Stade ya Kigali, iminota 90 y'i Sousse mu mukino uzaba tariki 23 Ukwakira 2021 ni yo izasobanura ikipe ikomeje mu matsinda ya Champions League. Ikipe izasezererwa izahita ijya muri Confederations Cup.



APR FC XI: Ishimwe Pierre, Ombolenga Fitina, Niyomugabo Claude, Karera Hassan, Buregeya Prince, Ruboneka Bosco, Mugisha Bonheur, Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain na Tuyisenge Jacques

Ombolenga Fitina byari byatangajwe ko yavunitse ndetse azamara ibyumweru bine adakina, byatunguranye kumubona mu kibuga akina nta kibazo afite.

1'Umukino utangijwe na APR FC

2' Etoile du Sahel igerageje ishoti mu izamu rya APR FC ariko umunyezamu Ishimwe Pierre afata umupira bitamugoye

3' Goaaaaaaal! Etoile du Sahel ifunguye amazamu hakiri kare cyane ku burangare bwa ba myugariro ba APR FC batinze gukuraho umupira, Tayeb Meziani wambaye nimero 7 abavumbamo igitego

5' Etoile igerageje ubundi buryo bw'igitego ariko Meziani ateye umupira n'umutwe Pierre arawufata

7' APR FC irahererekanya neza mu kibuga hagati igerageza uburyo bwo kurema igitego

8' APR FC ibonye koruneri ya mbere itewe ariko ntacyo itanze kuko abakinnyi ba Etoile bawushyize hanze, indi koruneri ya APR FC

10' Meziani yongeye kuzamukana umupira yihuta cyane awuteye mu izamu Ishimwe Pierre arawufata

12' Etoile du Sahel iri kurusha APR FC gukina neza aho ishaka igitego cya kabiri hakiri kare cyane

15' APR FC iri gukoresha impande zayo cyane urwa Ombolenga, ishaka aho yamenera yinjira mu rubuga rw'amahina rwa Etoile du Sahel

18' Djabel azamukanye neza umupira ashatse kuwuhereza Jacques ba myugariro ba Etoile bawukuraho

20' Umukinnyi wa Etoile du Sahel aryamye mu kibuga ari kwitabwaho n'abaganga

22' APR FC ibonye coup Franc ku ikosa rikorewe Ombolenga

23' Coup Franc itewe na Kwitonda Alain ariko awutera ku ruhande rw'izamu gato

24' Malek Beaoui wa Etoile du Sahel azamukanye umupira yihuta cyane yinjira mu rubuga rw'amahina ariko ubwugarizi bwa APR bwirwanaho

25' Ruboneka Bosco acomekeye umupira mwiza Fitina ashaka kwinjira mu rubuga rw'amahina ariko bamubera ibamba umupira urarenga

27' APR FC iri gukina neza muri iyi minota aho ikomeje gukomanga imbere y'izamu rya Etoile du Sahel ishaka kwishyura

29' Abakinnyi ba APR FC barimo Djabel, Ruboneka, Ombolenga, Jacques na Kwitonda bari kurema uburyo bw'igitego

31' APR FC yacuritse ikibuga yimanye umupira iri kotsa igitutu izamu rya Etoile du Sahel

34' APR FC iri gukina neza mu kibuga hagati ndetse iri kurusha Etoile ariko kubona igitego biracyagoranye

36' Kwitonda Alain acomekeye umupira mwiza Ombolenga n'agatsisino, awuhinduye abakinnyi ba Etoile bawukuramo

39' Djabel Imanishimwe agerageje uburyo bw'igitego ku ishoti rikomeye atereye inyuma y'urubuga rw'amahina ariko umunyezamu Armel Kenese arawufata

41' Goaaaal! APR FC yishyuye igitego ku ishoti rikomeye ateye mu izamu adahagaritse, ku mupira ahawe na Tuyisenge Jacques

42' Mugisha Gilbert ahushije uburyo bw'igitego cya kabiri ku mupira ahawe na Ombolenga ariko agiye gutera mu izamu arawuhusha

43' APR FC ikomeje guhiga igitego cya kabiri, iri gukina neza

44' Mugisha Bonheur wa APR FC ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye umukinnyi wa Etoile

45'+1' Iminota 45 y'igice cya mbere irarangiye umusifuzi yongeyeho umunota umwe

Amakipe yombi agiye kuruhuka anganya 1-1

46' Igice cya kabiri gitangijwe na Etoile ifite inyota yo gutsinda igitego cya kabiri

47' Koruneri ya Etoile du Sahel itagize icyo itanga kuko abakinnyi ba APR FC bahise bawukuramo

48' Coup Franc ya Etoile du Sahel iri mu ntambwe 20

49' Coup Franc itewe neza Meziani ahita ashyira umupira mu rushundura ariko yabanje gukorera ikosa umunyezamu Ishimwe Pierre, umusifuzi aracyanga

51' Meziani wakoreye ikosa Pierre ubwo yashakaga gutsinda, yeretswe ikarita y'umuhondo

60' APR FC iri gusatira izamu rya Etoile ishaka igitego cya kabiri

62' Etoile iri gukina imipira miremire ishaka aho yamenera igatsinda igitego cya kabiri

64' Jacques Tuyisenge aryamye mu kibuga ari kwitabwaho n'abaganga

65' Jacques asohowe hanze y'ikibuga ku mbago y'abarwayi

67' Nshuti Innocent yinjiye mu kibuga asimbuye Jacques Tuyisenge wavunitse

68' Manishimwe Djabel ateye ishoti rikomeye mu izamu rya Etoile ariko unyura gato hejuru y'izamu

70' Umupira uri gukinirwa mu kibuga hagati ariko APR FC irusha Etoile kurema uburyo bw'igitego

73' Meziani yari agerageje kugarama ashaka gutera umupira mu izamu ariko Karera akuraho

75' Etoile du Sahel yacanye umuriro imbere y'izamu rya APR FC ishaka igitego cya kabiri

77' Mugunga Yves yeretswe ikarita y'umuhondo nyuma y'ikosa akoreye umukinnyi wa Etoile mu kibuga hagati

79' Kwitonda Alain asohotse mu kibuga asimburwa na Anicet

81' Mugunga Yves ahushije igitego nyuma yo gucenga umunyezamu wa Etoile ndetse n'ubwugarizi bw'iyi kipe ateye umupira mu izamu uhurirana n'uko umunyezamu ahagurutse ahita awukuramo, bwari uburyo bukomeye bw'igitego cya kabiri cya APR FC.

84' APR FC irashaka igitego cya kabiri cyazayifasha mu mukino wo kwishyura i Sousse muri Tunisia

87' Etoile Siri gukina neza igana ku izamu rya APR FC ariko uburyo bari baremye ntacyo butanze

89' Nshuti Innocent yari yibye umugono ubwugarizi bwa Etoile baramutega ariko umusifuzi yemeza ko nta kosa ryabaye

90' Tuyishime Anicet azamukanye neza umupira acenga abakinnyi batanu ba Etoile abari muri stade bose bakoma amashyi

90+4' Umusifuzi yongeyeho iminota ine

Anicet azamukanye umupira yinjira mu rubuga rw'amahina ariko abura inzira abakinnyi ba Etoile bawukuramo

Etoile du Sahel igerageje uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ariko umupira wari ugeragejwe uca ku ruhande gato rw'izamu

Umukino waberaga kuri stade ya Kigali urarangiye amakipe yombi abaganye amanota






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND