RFL
Kigali

Impano ni iyo mu muryango! Ustha Ituze murumuna wa Liza Kamikazi yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Day One' yatuye abakundana-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:16/10/2021 15:03
0


Hari igihe impano bamwe baba bayikomora mu miryango yabo, mu bisekuru cyangwa mu bakuru na barumuna babo. Umuhanzikazi 'Ustha Ituze' murumuna wa Liza Kamikazi ukomora impano ye mu muryango, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Day One' ikubiyemo amagambo y'urukundo.



Ituze Justine Ustha ukoresha amazina Ustha Ituze muri muzika ni umwe mu bafite intumbero muri muzika unakomora impano ye mu muryango we, akaba ari amaraso mashya mu muziki nyarwanda. Aganira na InyaRwanda, yavuze ko burya abafitanye isano hari n'ibindi baba buhuriyeho nk'impano mu buhanzi n'ibindi bityo nawe yakuze yumva agomba kuba umuhanzi agatera ikirenge mu cya mukuru we Liza Kamikazi.


Ustha Ituze, twavuga ko ari amaraso mashya muri muzika kuko yatangiye muzika muri 2020, kuri ubu akaba amaze gushyira hanze indirimbo eshatu zirimo: 'Karibu Sana', 'Day One' ariyo nshya afite hanze. Mu kudatarira inzira y'umuziki yagize ati;  "Nakunze umuziki kuva nkiri umwana, naririmbaga muri chorale z'abana, nkuze nagiye nkorera muri band zicuranga live music. Nyuma mfata umwanzuro wo gutangira kuririmba nanjye ku giti cyanjye".


Akomeza agira ati "Buriya kandi impano yo gususurutsa, kuririmba n'ibindi bijyanye n'imyidagaduro biba mu muryango. Sogokuru ubyara Mama yari umusizi akaba n'Intore mu ngamba mu kuvuga Amahamba n'Amazina y'inka. Mukuru wanjye Liza Kamikazi nawe aba akuze akunda muzika, nanjye ndi gutera ikirenge mu cyabo aho nifuza ko muzika yanjye izagera ku rundi rwego". 

KANDA HANO WUMVE DAY ONE YA 'USTHA ITUZE'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND