RFL
Kigali

APR FC vs Etoile du Sahel: Umukino ushobora kuba imbarutso y’impinduka zasiga ikipe nshya

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/10/2021 12:34
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ukwakira 2021, APR FC irakina na Etoile Sportif dui Sahel yo muri Tunisia mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu gushaka itike yerekeza mu matsinda ya CAF Champions League, umukino witezwemo ibitangaza, bitakorwa ikipe igahinduka ndetse igahindura intego ikagaruka mu isura nshya.



Uyu mukino ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa Cyenda zuzuye (15h00) ku masaha ya Kigali.

Ni umukino usobanuye byinshi ku hazaza ha APR FC ndetse ni nacyo gihe cyo kugaragariza abakunzi bayo, ndetse n’Abanyarwanda muri rusange urwego rw’ikipe bafite n’ubushobozi bw’abakinnyi ifite kuko igiye gukina n’ikipe ikomeye kandi ifite amateka muri Afurika.

N'ubwo kenshi APR FC yagiye itsindwa n’amakipe yo mu barabu inshuro nyinshi, yigeze kwihererana Zamalek yo mu Misiri i Kigali iyitsinda ibitego bine, ese APR FC ifite ubushobozi bwo gukorera amateka nk’aya kuri Etoile du Sahel?

Ku mazina y’amakipe n’ibigwi, Etoile iri hejuru cyane ya APR FC, yewe n’imibereho y’amakipe n’abakinnyi biratandukanye cyane, ndetse n’uburyo amakipe ahagaze muri iki gihe birahabanye, ubwo bivuze ko APR FC ari umwana imbere y’iyi kipe yo muri Tunisia, gusa mu kibuga ibintu byose bishobora guhinduka, bikaba aka ya nkoko iri iwayo ishonda umukara.

APR FC yageze muri iki cyiciro isezereye Mogadishu City yo muri Somalia, mu buryo bugoranye. Uyu mukino watumye benshi mu bafana bayo ndetse n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda bakomeza guishidikanya ku bushobozi bw’iyi kipe n’abakinnyi bayo, hagendewe ku mikinire yagaragaje kuri uwo mukino.

Kubaka ngo ikipe igumane umupira mu kibuga biragoye cyane, kurema uburyo bw’ibitego biba gacye gashoboka, gutera mu izamu hageragezwa uburyo bw’igitego ubikora niwe kibazo, hakibazwa uburyo ikipe yatsinda Etoile du Sahel yagaragaje ko mu mikinire yayo iba iri hejuru cyane kandi isatira izamu ry’uwo bahanganye buri kanya.

APR FC irasabwa gukora ibisa n’ibitangaza igatsinda Etoile du Sahel kuigira ngo igere mu matsinda ya Champions League uyu mwaka. Nitsindwa izahita ijya muri Confederation cup.

Mbere y’umukino, Etoile du Sahel niyo ihabwa amahirwe yo kwegukana amanota y’uyu mukino.

Nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe mu bihe bishize, APR FC nidatanga umusaruro muri iri rushanwa, muri Mutarama izajya ku isoko igure buri mukinnyi wayigeza ku musaruro wifuzwa, yaba ari umunyarwanda cyangwa umunyamahanga.

Umusaruro uzava ku mikino ibiri ya Etoile du Sahel, ishobora gusiga APR FC mu isura nshya, haba mu batoza bayo ndetse n’abakinnyi.

Kuba umutoza Adil Mohamed adafite ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino nyafurika, bishobora kuba imbarutso yo kumusezerera mu mpinduka zizakorwa n’iyi kipe, hakaza umutoza ufite ibigwi n’ibyangombwa.

Gutsindwa uyu mukino bishobora kuzatuma iyi kipe yirukana benshi mu bakinnyi ifite magingo aya, ikagura benshi bakomeye bazayifasha kugarura igitinyiro cyayo mu karere ndetse no kwitwara neza muri Afurika bitari mu Rwanda gusa.

Umukino wo kwishyura hagati y’aya makipe, uteganyijwe ku wa gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2021, i Sousse muri Tunisia.

APR FC yiteguye guhangana na Etoile Sportif du Sahel

Etoile du Sahel yakoreye mu myitozo i Nyamirambo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND