Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ukwakira 2021, APR FC irakina na Etoile Sportif dui Sahel yo muri Tunisia mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu gushaka itike yerekeza mu matsinda ya CAF Champions League, umukino witezwemo ibitangaza, bitakorwa ikipe igahinduka ndetse igahindura intego ikagaruka mu isura nshya.
Uyu
mukino ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa Cyenda zuzuye (15h00) ku
masaha ya Kigali.
Ni
umukino usobanuye byinshi ku hazaza ha APR FC ndetse ni nacyo gihe cyo
kugaragariza abakunzi bayo, ndetse n’Abanyarwanda muri rusange urwego rw’ikipe
bafite n’ubushobozi bw’abakinnyi ifite kuko igiye gukina n’ikipe ikomeye kandi
ifite amateka muri Afurika.
N'ubwo
kenshi APR FC yagiye itsindwa n’amakipe yo mu barabu inshuro nyinshi, yigeze
kwihererana Zamalek yo mu Misiri i Kigali iyitsinda ibitego bine, ese APR FC
ifite ubushobozi bwo gukorera amateka nk’aya kuri Etoile du Sahel?
Ku
mazina y’amakipe n’ibigwi, Etoile iri hejuru cyane ya APR FC, yewe n’imibereho
y’amakipe n’abakinnyi biratandukanye cyane, ndetse n’uburyo amakipe ahagaze
muri iki gihe birahabanye, ubwo bivuze ko APR FC ari umwana imbere y’iyi kipe
yo muri Tunisia, gusa mu kibuga ibintu byose bishobora guhinduka, bikaba aka ya
nkoko iri iwayo ishonda umukara.
APR
FC yageze muri iki cyiciro isezereye Mogadishu City yo muri Somalia, mu buryo
bugoranye. Uyu mukino watumye benshi mu bafana bayo ndetse n’abakunzi ba ruhago
mu Rwanda bakomeza guishidikanya ku bushobozi bw’iyi kipe n’abakinnyi bayo,
hagendewe ku mikinire yagaragaje kuri uwo mukino.
Kubaka
ngo ikipe igumane umupira mu kibuga biragoye cyane, kurema uburyo bw’ibitego
biba gacye gashoboka, gutera mu izamu hageragezwa uburyo bw’igitego ubikora niwe
kibazo, hakibazwa uburyo ikipe yatsinda Etoile du Sahel yagaragaje ko mu
mikinire yayo iba iri hejuru cyane kandi isatira izamu ry’uwo bahanganye buri
kanya.
APR
FC irasabwa gukora ibisa n’ibitangaza igatsinda Etoile du Sahel kuigira ngo
igere mu matsinda ya Champions League uyu mwaka. Nitsindwa izahita ijya muri Confederation
cup.
Mbere
y’umukino, Etoile du Sahel niyo ihabwa amahirwe yo kwegukana amanota y’uyu
mukino.
Nkuko
byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe mu bihe bishize, APR FC nidatanga umusaruro
muri iri rushanwa, muri Mutarama izajya ku isoko igure buri mukinnyi wayigeza
ku musaruro wifuzwa, yaba ari umunyarwanda cyangwa umunyamahanga.
Umusaruro
uzava ku mikino ibiri ya Etoile du Sahel, ishobora gusiga APR FC mu isura
nshya, haba mu batoza bayo ndetse n’abakinnyi.
Kuba
umutoza Adil Mohamed adafite ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino nyafurika,
bishobora kuba imbarutso yo kumusezerera mu mpinduka zizakorwa n’iyi kipe,
hakaza umutoza ufite ibigwi n’ibyangombwa.
Gutsindwa
uyu mukino bishobora kuzatuma iyi kipe yirukana benshi mu bakinnyi ifite
magingo aya, ikagura benshi bakomeye bazayifasha kugarura igitinyiro cyayo mu
karere ndetse no kwitwara neza muri Afurika bitari mu Rwanda gusa.
Umukino
wo kwishyura hagati y’aya makipe, uteganyijwe ku wa gatandatu tariki ya 23
Ukwakira 2021, i Sousse muri Tunisia.
APR FC yiteguye guhangana na Etoile Sportif du Sahel
TANGA IGITECYEREZO