RFL
Kigali

Korali Pishoni ya ADEPR Bigogwe iri mu mashimwe nyuma yo gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere kuri Album ya mbere

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/10/2021 12:31
0


Chorale Pishon ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Paroisse ya BiGOGWE Itorero rya REBANONI mu karere ka Rubavu mu rurembo rwa Rubavu ahazwi nko kuri Nkamira hafi neza nibere rya Bigogwe, yamaze gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere yitwa 'Himbazwa Mana' iri kuri Album ya mbere.



Ni Korali yatangiye mu mwaka wa 1992 itangira yitwa Korali ABARIMURUGENDO ifite abaririmbyi bake. Nyuma y'ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, benshi mu baririmbyi b'iyi korali baratatanye ariko nyuma bongera kwiyubaka ahashyira mu mwaka wa 2000 bitwa korali Pishoni. Izina Pishoni icyo risobanura n'aho ryavuye ugendeye kuri Bibiliya ni zina riri mu gitabo cy’Itangiriro 2:11 Hari umugezi unetesha ingobyi ya Eden uwo mugezi uva (isohoka) muri Eden wigabanyamo imigezi 4 umwe muri yo witwa Pishoni ni wo ugose igihugu cy'i Havila...

Korali Pishoni igizwe n'abaririmbyi bakuze (abagabo ndetse abagore); abagabo n'abagore bakiri bato ndetse n'urubyiruko (abasore n'inkumi). Nyuma yibihe bitandukanye bitari byoroshye bya Covid-19, nyuma yo kubona iterambere igihugu gifite mu iterambere hifashishijwe ikoranabuhanga iyi korali yafashe icyemezo cyo kuvuga ubutumwa burenga imbibi ndetse burenga no mu rusengero bateraniramo.

NIYIBIZI Emmanuel Perezoda wa Pishoni choir, yabwiye InyaRwanda.com ko bafite intego yo kugeza ubutumwa bwiza mu Rwanda no hanze yarwo. Ati "Dufite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo zihimbaza Imana mu gihugu cy'u Rwanda ndetse no hanze yacyo twifashishije imbuga nkoranyambaga". Yongeyeho ko "Ibikorwa korali Pishoni yibandaho ni ukuririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana (Gospel) mu byukuri". 

Yunzemo ati "Iki ni gikorwa kigaragaza ko korali Pishoni itasigaye inyuma mu iterambere ryigihugu Imana yagiye itwagura mu buryo bw'umwuka n'ubw'umubiri. Ubutumwa twabutangaga mu rusengero no mu nkengero zarwo gusa kurubu ubutumwa bugiye kugera kure hifashishijwe ikoranabuhanga. Mbese twasezereye Analogues twinjiye muri Digital. Twakoze Album ya 1 (Audio) y'indirimbo 12 yitwa HIMBAZWA MANA dufite gahunda yo kuzikorera amashusho (vidéo)".

Yavuze ko kuri ubu hamaze gusohoka indirimbo 1 bakaba bafite gahunda yo kujya baha abakunzi babo indirimbo 1 buri cyumweru (chaque vendredi) kugeza igihe vidéo izashyirirwa hanze mu mpera za décembre 2021. Ati "Iyi gahunda twayifashe mu buryo bwo kugira ngo abakunzi bacu babone umwanya wo kuzumva neza barusheho gufashwa nazo, ni indirimbo zizajya zinyura kuri YouTube channel yitwa PISHON CHOIR REBANONI".


Pishoni choir igeze kure itunganya Album yabo ya mbere

UMVA HANO INDIRIMBO 'HIMBAZWA MANA' YA KORALI PISHONI Y'I RUBAVU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND