RFL
Kigali

Icyo wamenya ku itsinda ry'abagore bakora akazi ko kuririra uwapfuye batanamuzi bakishyurwa

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:16/10/2021 12:01
0


Hari abihangira akazi ugasanga karatangaje cyane, biragoye kwiyumvisha uburyo abantu bishyira hamwe bagashinga itsinda rikora akazi ko kuririra uwapfuye bakishyurwa nk'uko muri Ghana hari abagore bitwa 'Time is Money And Tears' bakora akazi ko kurira ku biriyo.



'Time is  Money And Tears/Tears is Money', ni itsinda ry'abagore barenga 20, bitoza kurira no kuririmba indirimbo z'agahinda ku buryo umuntu uri aho uwatabarutse ari abasha nawe gufatwa n'ikiniga bakumva ko kuba hari uwabavuyemo ari agahinda kazahorahO. Aba bagore bagiye baca mu bitangazamakuru bitandukanye birimo BBC n'ibindi.


Aba bagore bagize umwuga ibijyanye no kurira mu biriyo by'ababa babitabaje, ni akazi kabatunze. Mu gihe bamwe baba barira ku kiriyo kubera agahinda, abagize itsinda Tears is Money bo baba barimo kurira kubera bishyuwe. Umwe mu baherutse kuganira na France24 witwa Amina yavuze ko akazi kabo kamaze kumenyekana mu gihugu kandi bitoza cyane.


Amina, avuga ko bishakamo amarira bakivuruguta mu ivumvi bakarira bya nyabyo. Muri iri tsinda usangamo abagore bafite impano yo kurira, ntabwo bashobora gutabara aho bagize ibyago batishyuwe ahubwo bo bajya kurira igihe runaka bitewe n'uburyo amasezerano y'akazi babonye abivuga. 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND