RFL
Kigali

Abakobwa gusa: Niba umusore mukundana akora ibi bintu 5 mwizirikeho ni we wawe

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:16/10/2021 12:46
0


Agukunda by'ukuri, ntumwiteshe.



Abantu benshi hanze aha barishuka bakabwirwa ko bakundwa nyamara uko amasaha ashira niko bagenda bavumbura ukuri kuvuga ko bashobora kuba bibeshya. Hafi ya bose, nta n'umwe watanga amakuru ngo asobanure neza niba koko urukundo rumuhageze imbere ari urwa nyarwo. Kwitiranya urukundo byahozeho, ariko bigomba gushira, kuko abantu b'ubu akubwira ko agukunda kandi atabikuye ku mutima.

Hari ubwo abantu bahura ejo bagahinduka ibikomere by'abandi bantu, bakababazanya cyane. Hari ubwo uzahura n'umuntu rero agakora ibintu bizatuma ubona neza ko agukunda koko kandi akabihamisha n'umutima we, ku buryo aho waba uri hose, wahahaguruka ukaza wiruka ukamukunda nawe. Urukundo ni igice kinini cy'imbere mu buzima bwacu.

Urukundo ni igice kinini cyane mu buzima bwa muntu kuko ni kimwe mu bituma abantu abaho bakaramba ndetse bagahorana inseko. Iteka, buri munsi, urukundo rukomeza kubaka icyizere mu mutima wacu. Iyo uzi uko urukundo ruteye, ukaba uzi icyo wakora kugira ngo wite ku wo wihebeye urabikora kandi iyo ubonye umuntu ugukunda nawe uba wowe noneho ukamukunda cyane.

Bizagusaba imbaraga ngo umeye neza ikigenza umuntu, ariko numara kukimenya uzahindukire umukunde cyane. Iyi niyo mpamvu InyaRwanda.com yateguriye abakobwa bose iyi nkuru.

DORE IBINTU 5 BIZAKWEREKA KO UWO MUSORE ARI UWAWE.

1.Ntabwo atindiganya kukwereka utuntu duto duto: Utuntu duto tugaragaza ko agukunda ahora atukwereka. Aha agaciro akantu gato wakoze kuri we. Umusore ugukunda by'ukuri aba afite ifoto yawe y'ejo hazaza ku mutima wawe.

2.Umwanya we arawuguha: Umwanya cyangwa igihe ni ikintu abantu benshi bavuga ko gihenze kabone n'ubwo baba batazi igisobanura cy'iryo jambo. Niba uwo musore aguha umwanya uhagije rero aragukunda cyane. Mufate neza umwiteho kandi umugumane.

3.Agushyira mu buzima bwe, akaguha buri kimwe kikwereka ko muri kumwe ejo hazaza: Ntabwo yizigama cyangwa ngo yitangire by'umwihariko iyo muri kumwe. Arisanzura kandi akakwereka urukundo. Azakora iyo bwabaga ngo agukomezanye. Ntacyo azaguhisha, iteka yubaha kuba uhari.

4.Nta mpamvu ni mwe aguha yatuma umushidikanyaho iyo hagize undi muntu umuvugisha mu buryo butandukanye, ahita akubwira: Ntabwo atuma ubyibonera kandi ntanubwo uyu musore aha umwanya icyari cyo cyose cyatuma utamera neza. Uyu musore atuma mu girana ibiganiro bikomeye cyane by'igihe kirekire ariko bikarangira neza. Aguha amahoro.

5.Azi gukoresha neza imvugo z'amarenga y'urukundo: Uwo musore niba azi gukoresha ibimenyetso ari ku kwerekako agukunda, mugumane, murinde ibisambo, mufate neza ni we ejo hazaza hawe. Azi icyiza kuri wowe by'umwihariko akunda no kukwitegereza mu maso. Aragukunda mu gumane.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND