RFL
Kigali

Abasore gusa: Niba umukobwa mukundana afite kimwe cya kabiri cy'iyi mico mugire umugore

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:16/10/2021 10:49
0


Ni umwamikazi wawe, mushyire mu rugo.



1.Akurusha ubwenge

Biba byiza bikanaba akarusho iyo utereta umukobwa uzi ubwenge kandi usobanutse yewe no kukurusha. Abahungu benshi ntibatinya gutereta abakobwa b'abahanga cyane no kubarusha. Impamvu nyamuruku ni uko baba batekereza ko bazabigiraho byinshi.

2.Kuvugisha ukuri ni ryo hame rye rya mbere

Ntabwo azigera akubeshya kandi nawe urabizi ko atarabikora na rimwe. Arakubaha akanagutinya ku buryo yumva ko iteka ukeneye ukuri kandi aharanira kukuguha. Azi neza ko utari umwana ushaka gukomeza kubaho yihishe inyuma y'ibinyoma. Aba yifuza kukubwira uko ameze by'umwihariko iyo atameze neza.

3.Yiyitaho kugia ngo agaragare neza

Biragora ariko birashoboka. Uyu mukobwa we, arajwe inshinga no kugaragara neza mu bandi.

4.Akubwira amagambo y'imitoma

Umukobwa ukubwira amagambo y'urukundo aba ari mukuru , amaze kumenya ko hari n'ibindi yakora. Uyu mukobwa aba azi neza ko urukundo rutagomba kuba urw'uruhande rumwe. Uyu mukobwa aba yifuza ko mwazaba mu kazu gato kugira ngo mujye muhora mwegeranye.

5.Aragusetsa nawe agaseka

Yifitemo gusetsa. Uyu mukobwa acishamo akagusetsa niyo mpamvu wishimye. Iyo umusekeje araseka kugira ngo nawe akwereke ko muri kumwe.

6.Afungutse mu mutwe

Umuntu ufungutse mu mutwe ni wa muntu uhora yifuza kwiga, uyu muntu biroroha kubana nawe kuko akenshi aba azi aho agarukira kuri buri kimwe. Iyo umukobwa afungutse mu mutwe, atanga umwanya ku bandi, yakira ibitekerezo by'abandi akabyubaha. Uyu muntu azagutega amatwi nimushwana, uyu muntu azagutega amatwi.

Inkomoko: Relrules






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND