Kigali
-->

The Ben wemeza ko ari ingwe y'ibigango yagiriye inama mu by'urukundo abamukurikira

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/10/2021 10:38
1


Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben kuri ubu bamwe bita Tiger B kandi nawe akaba yongeye kubishimangira avuga ko ari ingwe y'ibigango, yagiriye inama abamukurikira y'ibijyanye n'urukundo.



The Ben yiteguye gushyira hanze Album yamaze no gutangaza izina ryayo naryo ritajya kure y'iryo basigaye bamwita rya Tiger B. Avuga ko izaba yitwa 'Black Tiger' akaba amaze imyaka igera kuri itatu ayitegura.

Kuva kuwa 11 Nzeri 2021 ni ukuvuga ukwezi kurengaho iminsi itanu ntacyo yaherukaga gusangiza abamukurikira ku rukuta rwe rwa instagram,  yongeye kugira icyo ababwira yifashishije amagambo y'ubuhanga ye (Quotes).

Agira ati:"Kwirakwiza urukundo aho ujya hose ntuzigere utuma hari umuntu uza agusanga ugenda atuje inseko ku maso." Yongeraho amagambo agaragaza ko ari ingwe y'ibigango n'intarumikwa.

Ati:"Amagambo y'ubuhanga y'ingwe yanyu y'ibilo 90 (200pounds)." Muri iyi minsi uyu muhanzi ufite ijwi n'ibihangano binyura benshi arimo asangira uburyohe bw'isi n'umukunzi we Uwicyeza Pamella mu majyepfo y'umugabane wa Asia mu birwa bya Maldives.

The Ben yemeza ko afite ibilo 90 akanasaba abantu gukwirakiza urukundo no gutuma abandi baseka

The Ben mu Majyepfo ya Asia mu birwa bya Maldives

Umukunzi wa The Ben, Uwicyeza Pamella bakomeje gusangira ubuzima muri Maldives


Ikirwa cya Maldives kigerwaho n'umugabo kigasiba undi The Ben na Pamella bari kuriraho isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mbonyumukiza Eliezer1 month ago
    The Ben komerezaho turakwemera cyane rwose.



Inyarwanda BACKGROUND