RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka igera ku 8 Stromae yashyize hanze indirimbo nshya yitwa ‘Santé’ - VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/10/2021 9:21
0


Stromae umuhanzi mpuzamahanga ufite inkomoko mu Rwanda yongeye kugaruka mu muziki nyuma y’igihe kigera ku myaka 8 yari amaze yarawuhagaritse, ashyira hanze indirimbo nshya ivuga ku buzima bwa buri munsi yitwa ‘Santé’.



Kuwa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira 2021 umunyamuziki ukomoka mu Rwanda ariko ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi nyuma y’indirimbo zakunzwe zigatuma yamamara mu isi hose zirimo ‘Alors on Danse’, ‘Tous les memes’ n'iyitwa ‘Papaoutai’, yashyize hanze iyitwa ‘Sante’.

Iyi ndirimbo igiye hanze mu gihe hari haciyeho imyaka 8 nta ndirimbo akora kuko izaherukaga ari izo kuri Album yakoze yanyuze benshi yitwa Racine Carrée yo mu mwaka wa 2013.

Stromae mu ndirimbo ye nshya aba agira ati:"Abapilote, abaganga, abatwara amakamyo, abakora imigati, abarobyi n’abandi, mureke tujye duha agaciro abakozi ba nyabo bataryama, ababyeyi barara barira, abakomeretse imitima batabasha kugira ibyishimo mu buzima byatuma babyina "

Stromae kandi uretse gushyira indirimbo hanze abinyujije kuri Twitter yatangaje ko yishimiye kongera kugaruka mu muziki agira ati:”Ubuzima bwiza Twitter! Nishimiye kugaruka indirimbo yanjye nshya iri hanze wayibona kuri buri mbuga zose zicururizwaho umuziki.”

Imyaka 8 yari ishize Stromae adashyira hanze indirimbo, akaba yari ahugiye mu kubaka label ikomeye mu bijyanye n’imideli yitwa ‘Mosaert’ yagiye imurika imyambaro y’agatangaza, ibiryamirwa byiza, imiteguro yo mu nzu n’uburyo bwo gutaka imodoka.

Mu mwaka wa 2017 yagize uruhare mu ndirimbo ya Orlsan yitwa ‘La Pluie’ kimwe no mu mwaka wa 2019 mu ya Coldplay yitwa ‘Arabesque’, yanayoboye kandi amashusho y’indirimbo ya Dua Lipa yitwa IDGAH hari mu mwaka wa 2018.

Biteganijwe ko Stromae agiye gutangira gukorera ibitaramo mu bihugu by’u Bufaransa n’u Bubiligi mu gihe kandi yiteguye gushyira hanze Album ye ya gatatu mu bihe bya vuba.

Stromae yashyize hanze indirimbo nshya nyuma y'imyaka 8, ubwo yaherukaga kugaragara mu bitaramo hari mu 2015 nabyo akaba agiye kongera kubisubukura

Indirimbo nshya ya Stromae yishimiwe n'abantu benshi ku buryo mu masaha 13 imaze kurebwa n'abakabakaba Miliyoni 1.5 kuri Youtube honyine

KANDA HANO UREBE UNUMVE INDIRIMBO NSHYA YA STROMAE YITWA SANTE



 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND