RFL
Kigali

Ange, izina ry’umukobwa uhorana amakenga

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/10/2021 10:05
0


Menya inkomoko y'izina Ange n'ibiranga abakobwa baryitwa.



Ange ni izina rihabwa umukobwa cyangwa umuhungu, rifite inkomoko mu Kilatini ku izina Angelus risobanura 'intumwa'. Bamwe bandika Ange, Angel, Angela, Angele, Angella, naho mu Kigereki bakandika Angelos.

Bimwe mu biranga Ange

Ni umuntu uhorana amakenga ku bantu bose, usanga nta muntu apfa kwizera, agorana mu guhitamo inshuti bazabana cyangwa inshuti z’inkoramutima.

Aba ashaka ko yakorana cyangwa yagendana n’abantu bitwara nka we, uko abayeho n’abandi akaba ariko babaho.

Ni umuntu ureba kure, uzi guhanga udushya ndetse uzi no kwisobanura cyangwa kuvugira mu bantu benshi.

Ni umuntu usa n’utuje ariko ukunda no gusamara, ahitamo umwuga umwe akawukora kandi akawishimira.

Iyo agiye mu kintu runaka ashoramo imbaraga ndetse n’amafaranga, abandi bantu baramwubaha cyane ariko akunda kugirana amakimbirane n’abantu bakuru kuko atita ku muco na za kirazira.

Iyo yiyemeje ikintu aragikora, yanga ibintu bisondetse kandi yubahiriza inshingano afite.

Ni umuntu ugira umutima woroshye kandi ikintu cyose arakibika muri we ntapfa kwibagirwa n'iyo cyaba ari ikintu gito abandi bakwibagirwa.

Ni umuntu udapfa kwemera amakosa aba yumva ko ibyo yakoze ari byo kuko ahora yifitiye icyizere.

Src:www.nameberry.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND