RFL
Kigali

Gikundiro ku ivuko! Mu mukino w’ibirori Rayon Sports yaguye miswi na murumuna wayo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/10/2021 20:10
0


Umukino wa gicuti wahuje Rayon Sports na Nyanza FC, wari unabumbatiye ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa by'umwihariko isambanywa ry'abana, warangiye amakipe yombi aguye miswi ibitego 2-2, mu mukino waranzwe n’imvura nyinshi.



Byari ibirori bikomeye ku baturage bo mu karere ka Nyanza bari bongeye kwihera ijisho ikipe yabo bihebeye guhera ku ngoma ya cyami, dore ko ari naho yavukiye mu 1965, mu mukino wa gicuti yakinnye na murumuna wayo Nyanza FC, warangiye banganyije ibitego 2-2.

Mbere y’uyu mukino, Rayon Sports yasuye Ingoro y'Amateka y'Abami mu Rukari, aho abakinnyi bayo beretswe ibiranga iyi ngoro, bifotoreza ku nka z’Inyambo zibumbatiye amateka y’abanyarwanda, ndetse banigishwa gusera ku rusyo.

Nyuma yo gutemberezwa Ingoro y’Amateka y’Abami, iyi kipe yerekeje kuri Stade ya Nyanza aho yagombaga guhurira na Nyanza FC ikina mu cyiciro cya kabiri, mu mukino wa gicuti wari ufite insanganyamatsiko yo gukangurira abaturage (abanyarwanda) kurwanya ihohoterwa by'umwihariko isambanywa ry'abana.

Abaturage bo muri aka karere bari mu byishimo bikomeye cyane byo kongera kubona Rayon Sports ku ivuko, ikina na murumuna wayo.

Uyu mukino watangiye, Rayon Sports itangira irusha Nyanza FC ndetse inayibonamo igitego cya mbere ku munota wa 36 cyatsinzwe na Steve Elumanga, byanatumye iminota 45 y’igice cya mbere irangira iyi kipe yari yagarutse ku ivuko iyoboye umukino.

Rayon Sports yagarutse mu gice cya kabiri ikina neza ndetse inasatira izamu rya Nyanza FC, iza no kuyibonamo igitego cya kabiri ku munota wa 63 cyatsinzwe na Willy Onana.

Imvura yari yatangiye kugwa kuri iki kibuga, yaje kwiyongera, Nyanza FC yishyura ibitego bibiri yari yatsinzwe, umukino urangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.

Hari hashize igihe kirekire Rayon Sports idakina na Nyanza FC, ariko ikaba yaherukaga gukinira i Nyanza na Mukura mu 2019.

Umukino warangiye Rayon Sports iguye miswi na Nyanza FC 2-2

Uyu mukino wari witabiriwe n'ingeri zitandukanye

Ubutumwa bwatangiwe muri uyu mukino

Mbere y'umukino Abakinnyi ba Rayon Sports basuye Ingoro y'Abami mu Rukari







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND