Umukino wa gicuti wahuje Rayon Sports na Nyanza FC, wari unabumbatiye ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa by'umwihariko isambanywa ry'abana, warangiye amakipe yombi aguye miswi ibitego 2-2, mu mukino waranzwe n’imvura nyinshi.
Byari
ibirori bikomeye ku baturage bo mu karere ka Nyanza bari bongeye kwihera ijisho
ikipe yabo bihebeye guhera ku ngoma ya cyami, dore ko ari naho yavukiye mu 1965,
mu mukino wa gicuti yakinnye na murumuna wayo Nyanza FC, warangiye banganyije ibitego
2-2.
Mbere
y’uyu mukino, Rayon Sports yasuye Ingoro y'Amateka y'Abami mu Rukari, aho
abakinnyi bayo beretswe ibiranga iyi ngoro, bifotoreza ku nka z’Inyambo
zibumbatiye amateka y’abanyarwanda, ndetse banigishwa gusera ku rusyo.
Nyuma
yo gutemberezwa Ingoro y’Amateka y’Abami, iyi kipe yerekeje kuri Stade ya
Nyanza aho yagombaga guhurira na Nyanza FC ikina mu cyiciro cya kabiri, mu
mukino wa gicuti wari ufite insanganyamatsiko yo gukangurira abaturage (abanyarwanda)
kurwanya ihohoterwa by'umwihariko isambanywa ry'abana.
Abaturage
bo muri aka karere bari mu byishimo bikomeye cyane byo kongera kubona Rayon
Sports ku ivuko, ikina na murumuna wayo.
Uyu
mukino watangiye, Rayon Sports itangira irusha Nyanza FC ndetse inayibonamo
igitego cya mbere ku munota wa 36 cyatsinzwe na Steve Elumanga, byanatumye
iminota 45 y’igice cya mbere irangira iyi kipe yari yagarutse ku ivuko iyoboye
umukino.
Rayon
Sports yagarutse mu gice cya kabiri ikina neza ndetse inasatira izamu rya
Nyanza FC, iza no kuyibonamo igitego cya kabiri ku munota wa 63 cyatsinzwe na
Willy Onana.
Imvura
yari yatangiye kugwa kuri iki kibuga, yaje kwiyongera, Nyanza FC yishyura
ibitego bibiri yari yatsinzwe, umukino urangira amakipe yombi anganyije ibitego
2-2.
Hari
hashize igihe kirekire Rayon Sports idakina na Nyanza FC, ariko ikaba
yaherukaga gukinira i Nyanza na Mukura mu 2019.
Umukino warangiye Rayon Sports iguye miswi na Nyanza FC 2-2
Uyu mukino wari witabiriwe n'ingeri zitandukanye
Ubutumwa bwatangiwe muri uyu mukino
TANGA IGITECYEREZO