Mbere y'umukino wa Rayon Sports na Nyanza FC abakinnyi n'abayobozi ba Rayons basuye ingoro y'Amateka y'Abami mu rukari.
Rayon
Sports yerekeje mu karere ka Nyanza ku ivuko aho yagiye mu mukino wa gicuti
ifitanye na Nyanza FC. Ni umukino wateguwe mu bukangurambaga bwo kurwanya
ihohoterwa by'umwihariko isambanywa ry'abana. Mbere yo gukina uyu mukino Rayon
Sports yabanje kujya kwiyibutse murugo ndetse basura bimwe mu bice by'amateka
birimo Ingoro y'Amateka y'Abami iherereye mu rukari ho mu karere ka Nyanza.
Bamwe
mu bakinnyi ni ubwa mbere bari bageze i Nyanza yaba Youssef ukomoka muri Maroc
ndetse n'abandi bakinnyi b'abanyamahanga. Karim Makenzie niwe mukinnyi wasubiye
i Nyanza mu bakinnyi bakiniye Rayon Sports ikiba muri aka karere ahagana mu
2012-13.
Youssef Rharb yari yishimiye Inyambo
Rayon
Sports kuva yaba i Nyanza iyi ni inshuro ya gatatu igiye gukinirayo bwa mbere
ikaba yaragiyeyo mu 2019 igiye gukina na As Muhanga mu mukino wa gicuti, nanone
tariki 24 Ukuboza Rayon Sports yasubiye i Nyanza FC mu mukino wo kurwanya inda zitateganyijwe
yanganyijemo na mukura igitego kimwe kuri kimwe.
TANGA IGITECYEREZO