RFL
Kigali

Umwana iwabo! Rayon Sports yasuye i bwami, abanya-Maroc barizihirwa- AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:14/10/2021 15:43
0


Mbere y'umukino wa Rayon Sports na Nyanza FC abakinnyi n'abayobozi ba Rayons basuye ingoro y'Amateka y'Abami mu rukari.



Rayon Sports yerekeje mu karere ka Nyanza ku ivuko aho yagiye mu mukino wa gicuti ifitanye na Nyanza FC. Ni umukino wateguwe mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa by'umwihariko isambanywa ry'abana. Mbere yo gukina uyu mukino Rayon Sports yabanje kujya kwiyibutse murugo ndetse basura bimwe mu bice by'amateka birimo Ingoro y'Amateka y'Abami iherereye mu rukari ho mu karere ka Nyanza.


Bamwe mu bakinnyi ni ubwa mbere bari bageze i Nyanza yaba Youssef ukomoka muri Maroc ndetse n'abandi bakinnyi b'abanyamahanga. Karim Makenzie niwe mukinnyi wasubiye i Nyanza mu bakinnyi bakiniye Rayon Sports ikiba muri aka karere ahagana mu 2012-13.


Youssef Rharb yari yishimiye Inyambo 

Rayon Sports kuva yaba i Nyanza iyi ni inshuro ya gatatu igiye gukinirayo bwa mbere ikaba yaragiyeyo mu 2019 igiye gukina na As Muhanga mu mukino wa gicuti, nanone tariki 24 Ukuboza Rayon Sports yasubiye i Nyanza FC mu mukino wo kurwanya inda zitateganyijwe yanganyijemo na mukura igitego kimwe kuri kimwe.


Ayouba Lahsane arimo yiga gusya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND