Inkuru ya Crystal Crowder yanyuze ku kinyamakuru cyitwa bolde.com, yagaragaje ibibazo 14 wabaza umuntu mwatandukanye. Ibi bibazo 12, Linda ntabwo yabibajije uwo bakundanye ariko yumvaga ari ibibazo afitiye inyota. Ibi wanabibazo uwo muri kumwe ukamenya niba koko umubaniye neza, bikagufasha gukuza umubano wanyu.
Linda wakoreshejwe muri iyi nkuru, yatangiye asobanura
uburyo yahuye n’uwo bakundanye bagatandukana akishinja amakosa, kuburyo n’ubu
yicara agakora urutonde rw’ibibazo yumva yarikuba yarabajije uwo bakundanye
cyangwa yamubaza aramutse yongeye guhura nawe. Linda yaravuze ngo
“Urukundo rwanjye nararubonye, ndubona nkiri uwo
kwikunda ndi mu myaka y’ubwangavu. Uru rukundo rwanjye ntabwo narwitayeho na gato, gusa ubu ndicara nkavuga ngo: Iyo nza kuba narabajije ibi bibazo mbere nkumva
uko byari byifashe.”
“Rwari urukundo rwa mbere ariko rwarambabaje cyane, rwansigiye imvune kuko uwo twakundanaga yakinishije umutima wanjye kandi njye ntabwo nizigamaga muri icyo gihe. Kwibaza ibi bibazo ntabwo ari uko nshaka ko agaruka, Oya! Ahubwo ni uko abantu benshi iyo babwiwe ko bakundwa bishuka, bagatekereza ko bagiye kubona ubwoko bw’inkundo basomye mu bitabo cyangwa barebye mu ma filime, nyamara bihabanye cyane. Nawe wakoresha ibi bibazo mbere y’igihe ejo utazavuga ngo iyo menya.
DORE
IBIBAZO NARI BUBE NARAMUBAJIJE
1. Ese
uracyantekereza ?
2. Ese
ni iki cyatumye unkunda?
3. Ese
Ni iki wakunze kuri njye? Kuki wankunze?
4. Ese
wankunze ukimbona cyangwa ni ibyo nagukoreye byatumye unkunda?
5. Ese
hari ingaruka nziza nazanye mu buzima bwawe?
Kuri iyi ngingo ya 5, uyu mwari yaragize ati: “Kumukunda
byambereye inzozi ntazibagirwa mu buzima. Kumukunda byari byarampinduriye
ubuzima n’ubwo byari nko kwiyahura, ntabwo byansigiye umunezero kuko
atarahagije kuri njye. Iyo nza kumubaza niba nari ingenzi kuri we, byari butume
menya neza ko mukwiriye cyangwa niba naragombaga kumureka.
6. Ese
urukundo rwacu hari isomo rwadusigiye?
Mu rukundo rwacu nigiyemo ko burya nta rukundo rubaho, kuko ntasomo rizima nigeze mboneramo. Ahari naribeshyaga, nzi neza ko ruhari ni uko
ntarwo nabonaga icyo gihe.
7. Ese
narakubabaje?
Iteka nabonaga usa n’aho ntacyo bigutwaye kandi mbona byabaye
bibi ku ruhande rwacu. Ntabwo nigeze mbikubaza, ariko nzi neza ko n’iyo mbikubaza
ntacyo wari bunsubize.
8. Ese
ubundi hari icyo urukundo rwacu rushingiyeho?
9. Ese
koko warankundaga?
10. Ese
nyuma yo kumbura byasabye imbaraga kunyibagirwa?
11. Ni
iki nagukoreye gitandukanye wumva wishimira?
12. Ese
ubwo uba wumva wasaba imbabazi?
Inkomoko: Bolde.com
TANGA IGITECYEREZO