Rutahizamu w’umunya-Brazil, Chrismar Malta Soares uje gukora igeragezwa muri Rayon Sports, yageze i Kigali avuga ko azanywe no gutsinda ibitego kandi ikipe ajemo yayibwiwe na Se, ndetse akaba ayifiteho amakuru ahagije.
Kuri
uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ukwakira 2021, ni bwo Chrismar yasesekaye mu Rwanda
avuye i Sao Paulo muri Brazil, ahishura intego zimuzanye muri Rayon Sports
yabwiwe na Se ko ari ikipe y’Abafana.
Uyu mukinnyi w’imyaka 22, akigera mu Rwanda yatangaje ko ashaka kuyihesha ibikombe ndetse ko azanywe no kuyobora abatsinda ibitego byinshi mu Rwanda. Christmar yahishuye ko iyi kipe yari asanzwe ayifiteho amakuru menshi ndetse ko yumvise papa we ayiziho byinshi.
Yagize
ati "Umpagarariye (manager) yabanje kuyimbwiraho bihagije, naje no kumenya
ko papa yari ayiziho yagiye ayisomaho byinshi amaze kumenya ko inshaka, ikindi
ni uko ari ikipe nziza isanzwe ikinisha abanya-Brazil ndetse hari n’umutoza
wayitoje, umukinnyi wayikiniye twaravuganye ambwira ko ari ikipe nziza
y’abafana".
"Intego ni ukubafasha gutwara ibikombe birumvikana no kuba mu b’imbere nkatsinda ibitego byinshi". Uyu mukinnyi yahise ajya mu kato, aho ategereje ibisubizo bya COVID-19 akabona gutangira imyitozo.
Chrismar
ntabwo ariwe munya-Brazil wa mbere ugiye gukinira iyi kipe, kuko no muri 2018
yari ifite Jonathan Rafael Da Silva, mu gihe yatozwaga na Robertinho nawe
ukomoka muri Brazil.
Rutahizamu Chrismar Soares yatangaje ko azanywe mu Rwanda no gutsindira ibitego byinshi Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO