RFL
Kigali

Ku bugi haba habengerana: Ibitangaje kuri Julius Mwangi wogoshesha abantu ishoka-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:14/10/2021 15:33
0


Julius Mwangi ni umwugoshi wabigize umwuga wabitangiye mu mwaka wa 2014. Uyu mwugoshi ubimazemo igihe afite umwihariko wo kogoshesha ishoka igikoresho ubundi gisanzwe kifashishwa mu kwasa ibiti.



Uyu mwogoshi [Kimyozi] yitwa Julius Mwangi akaba akomoka muri Kenya. Nk'uko twigeze kubikomozaho yatangiye umwuga wo kogosha mu 2014 icyakora ngo kogoshesha ishoka [indyankwi] yabitangiye mu mezi atatu ashize.


Julius ari kogoshesha umukiriya ishoka, iyi foto yafashwe na Citizen Digital

Aganira n'ikinyamakuru gikomeye cyitwa Citizen Digital cyamusuye aho yogoshera yabajijwe impamvu yaretse kogoshesha imashini isanzwe agahitamo kwifashisha ishoka. Mu mvugo ye yagaragaje ko yashatse guhimba agashya mu rwego rwo kwigwizaho abakiriya. Ati: "Abantu bazaga hano inshuro nyinshi hanyuma mpitamo gushaka umwihariko w'uburyo nabakurura kandi mu buryo busekeje. Niyo mpamvu nahisemo ishoka".


Ishoka yogoshesha iratyaye cyane ku bugi haba habengerana 

Yakomeje agaragaza ko kogoshesha ishoka byamuzaniye abakiriya benshi ariko nanone ngo si buri wese upfa kwemera ko ayimwogoshesha nk'uko yabisobanuye ati: "Iyo abantu bumvise ko hari umwogoshi wogoshesha ishoka bifuza kumenya aho yogoshera. Bamwe baraza bahagera bakifotoza mfite ishoka meze nk'uri kubogosha ariko ntayibakozaho".

Julius Mwangi yakomeje avuga ko kogoshesha imashini bifite ingaruka mbi nyinshi kurusha uko wakogoshesha ishoka. Yashimangiye ko kogoshesha ishoka bigira umwihariko wo kogosha neza inyogosho ya Jordan wabaye igihangange mu mukino wa Basketball.

Uyu munyabigwi yamenyekanye ku nyogosho yo kumaraho bakunze kwita "igipara". Yavuze ko abantu nibamara kubona ukuri ko ishoka yogosha neza ariyo azahitamo gukoresha gusa. Yatangaje ko umuntu umwe amwogoshera amashiringi y'amanya-Kenya magana atanu. Mu manyarwanda ni hafi ibihumbi bitanu urebye ni 4,571 Frw icyakora ngo aya mafaranga arateganya kuyongera.


Kogosha ni ubugeni bufite aho buhuriye n'imideri hari abo usanga bikiza cyane cyane ababizobereyemo babihangamo udushya ku buryo bibahesha abakiriya b'ingeri zose n'ibyamamare bidasigaye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND