RFL
Kigali

Dylan, izina ry’umusore uharanira kuba intangarugero

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/10/2021 11:11
0


Menya inkomoko y'izina ry'abahungu Dylan.



Dylan ni izina rihabwa abana b’abahungu rifite inkomoko mu gace ka Wales mu bwami bw’u Bwongereza, risobanura ‘Uwakomotse ku nyanja’.

N'ubwo iri zina ryabayeho kuva mu bihe bya kera, ryatangiye gukundwa cyane guhera mu myaka ya 1960 ubwo umuhanzi w’icyamamare muri Amerika, Bob Dylan wahoze yitwa Bob Zimmerman yatangiraga kumenyekana cyane.

Bimwe mu biranga ba Dylan

Abitwa Dylan bakunze kuba intagarugero ndetse bifitemo ubuhanga bwo gutangira ibikorwa by’ubucuruzi no kubigeraho. Bakunda gukora cyane kandi neza, kandi baha agaciro gushyira mu bikorwa inshingano zabo.

Iyi mico myiza kandi ngo iteka ikunze kubageza mu myanya ibaha ububasha n’imbaraga, ibi bikaza byiyongera ku kuba ari abizerwa kandi imvugo yabo ariyo ngiro.

Mu bindi biranga ba Dylan harimo kudateshuka kucyo biyemeje, ariko kandi bakaba badakunda kugirwa inama, bituma kubumvisha ikintu runaka biba ingorabahizi. Bahora iteka bumva bashaka kwigenga mu buryo bw’umubiri, imitekerereze n’imyemerere.

Ba Dylan kandi bahora iteka bashakisha ahari amahirwe yatuma bagira umutuzo haba mu mibanire n’abandi cyangwa ubukungu. Bumva neza ibirebana no kubana n’abandi mu mudendezo kandi bakagerageza kubaho mu buryo budahutaza abandi.

Gusa na none ngo bumva hari ikintu gikomeye babura igihe nta muntu bari kumwe mu rukundo cyangwa undi wese bumva bashobora gusangiza ibitekerezo n’ubukungu bwabo.

Src:www.behindthename.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND