Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwasabye Abaturarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda kuba umuyoboro w’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, kuko uzafatirwa muri ibi bikorwa azabihanirwa nk’uko amategeko abiteganya.
Ni nyuma y’uko, uru rwego ku bufatanye n’inzego
z’umutekano bafashe ‘abantu batandatu barimo Nsengimana Theoneste, nyiri
Umubavu Tv ikorera kuri murandasi, bakurikiranweho ibyaha byo gutangaza amakuru
y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.’
RIB yavuze ko ‘Abafashwe ubu bafungiye kuri sitasiyo
ya RIB ya Remera na Kicukiro.’ Kandi ‘iperereza rirakomeje kugira ngo dosiye
yabo iri gukorwa ishyikirizwe Ubushinjacyaha’.
Mu butumwa bwashyizwe kuri Twitter kuri uyu wa Gatatu
tariki 13 Ukwakira 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwasabye ‘abaturarwanda
bakoresha imbuga nkoranyambanga kwirinda kuba umuyoboro w'abashaka guhungabanya
umutekano w’igihugu’.
Ruvuga ko benshi mu bijandika muri ibi bikorwa bihishe
mu mahanga, batangaza ibihuha, amagambo arimo imvugo zibiba urwango ‘zigamije gukurura
amacakubiri mu banyarwanda no kwangisha rubanda ubutegetsi'.
RIB iti “Uzabifatirwamo uwo ariwe wese azakurikiranwa
n’ubutabera nk’uko amategeko abiteganya.”
Imbuga nkoranyambaga zikomeje kubera bamwe umutwaro
n’ubukire ku bandi. Zijyanye n’ikinyejana cya 21, aho muntu agendana
ikoranabuhanga mu ntoki adashobora kumara iminota ibiri adakojeje urutoki muri
telefoni iz’ubwenge (Smartphone) nk’ubwa muntu.
Zahaye ijambo umuturage w’i Bweyeye kugera ku
muturanyi w’ibigo by’itumanaho. Hamwe n’imbaraga zidasanzwe, ushobora kuburara
ariko ntiwabura ayo kugura internet ngo udasanga hari ibyavugiwe mu Isi
y’umudugudu wibarujemo utamenye.
Imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter, Youtube,
Instagram n’izindi zinyuzwaho amakuru atandukanye, bisaba uzikoresha
gushungura.
Mu kiganiro cy’Abanyarwanda baba mu mahanga cyari mu
rwego rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye kuri Televiziyo Rwanda,
ku Cyumweru tariki 06 Kamena 2021, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga
n'Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko itumanaho ryashoboje
buri wese kugira ibyo atangaza ntawe ubanje kureba ‘niba bikwiye cyangwa byubahirije
amategeko’.
Avuga ko imbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube,
abantu bazikoresha bavuga ibyo bashaka, bigateza ikibazo kuko nta mategeko
ahamye abigenga, ashobora kwifashishwa mu kugenzura ibinyuzwaho.
Yavuze ko abashyira amafuti kuri Youtube ari nabo
bagira umubare munini w’abafatabugizi [Subscribers] babakurikirana umunsi ku munsi.
Ati “…Kandi rero ikindi kibazo kizana nabyo muzarebe
abashyira amafuti kuri za Youtube ni nabo bagira ababakurikirana benshi. Usanga
aribo bakurikirana benshi. Byaba ari ibitutsi, byaba ari ibitavugwa mu
ruhame…usanga aribo bakurura abantu benshi.”
Yavuze ko bazakorana n’inzego zitandukanye kugira ngo
hashakishwe uko hajyaho amategeko agenderwaho n’imirongo migari mu guhana
abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube.
Akomeza ati “…Ni ukuzakomeza gukorana n’abandi kugira ngo dushake uburyo hajyamo amategeko agenderwaho, imirongo ntarengwa, ibyemezo bishobora gufatirwa ababikoresha nabi, murabona no kuri za Twitter muri iki gihe bagenda bagerageza ngo uyu nguyu yarengereye bakamuhagarika igihe kingana iki, ariko ntabwo ari amategeko ariho azwi agenderwaho mu buryo mpuzamahanga.”
Inkuru bifitanye isano: Minisitiri Vincent Biruta yasabye gushyiraho amategeko ku bakomeje gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube '
Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu nzira mbi baburiwe
TANGA IGITECYEREZO