RFL
Kigali

Chris Hat yasohoye indirimbo ‘Diva’, ateguza Album ye ya mbere-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/10/2021 23:19
0


Umuhanzi Chris Hat yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Diva’, avuga ko ari gukora indirimbo zigera kuri 12 yakubiye kuri Album ye ya mbere.



‘Diva’ yabaye indirimbo ya kane uyu muhanzi asohoye, nyuma y’uko atangaje imikoranire ye n’umujyanama we Muyoboke Alex.

Uyu muhanzi yabanjirije mu ndirimbo ‘Burundu’, akomereza kuri ‘Amahirwe’ na ‘Niko yaje’ yaherukaga gusohora.

Chris Hat yabwiye INYARWANDA, ko yari amaze iminsi adasohora indirimbo bitewe n’uko yari ari gukora indirimbo ziri kuri Album ye ya mbere.

Ni Album avuga ko izaba iriho indirimbo ziri mu njyana zitandukanye. Ati “Icya mbere cyo, Album yanjye igomba kuba iriho indirimbo nibura 12 cyangwa 13 bizaterwa. Ariko ni Album igomba kuba iriho indirimbo zanjye za mbere nabanje gukora ziri mu njyana ya R&B, hazaba Zouk, Afrobeat n’izindi.”

“Ni Album izagaragaza Chris Hat nk’umuhanzi ushobora gukora injyana zose atabogamiye ahantu hamwe, kandi ugerageza gukora ibihangano byiza biri ku rwego rwiza, ku buryo byakishimirwa na buri umwe.”

Yavuze ko ataratekereza kuzifashisha abandi bahanzi kuri iyi Album, ariko ko 'nibishoboka azabikora'.

Akomeza avuga ko ayitezeho kuzamwumvikanisha neza muri rubanda, kuko yayikubiyeho indirimbo zivuga by’umwihariko ku rukundo no ku buzima busanzwe.

Uyu muhanzi avuga ko indirimbo ‘Diva’ yasohoye yatangiye kuyandika nta zina ryayo afite, ariko ko uko yagendaga ahuza ibitekerezo ari nako ijambo Diva ryagarukaga cyane.

‘Diva’ bisobanuye Imana y’ingore. Avuga ko yakoresheje iri jambo mu mwanya w’umugabo uhora agaragariza umugore we ko amukunda by’akarusho.

Ati “Natekereje cyane ko ndi kuririmba ku mukobwa, nshaka ikintu cyiza naririmbaho gikurura abantu ntekereza iryo jambo.”

“Ukurikiranye amagambo arimo, usanga ari amagambo avuga ku mukobwa. Cyane cyane abagabo akenshi dukunda gutaka abagore bacu, abakunzi bacu, ko tubakunda cyane, ko ari beza, mbese ni muri uwo murongo.”

Amajwi (Audio) y’iyi ndirimbo yakozwe na Producer Niz Beatz anononsorwa na Bob Pro. Ni mu gihe amashusho yakozwe na Ishusho Studio. Umuhanzi Chris Hat yasohoye amashusho y’indirimbo ye ya kane yise ‘Diva’ 

Chris Hat yavuze ko Album ye izumvikanisha ubushobozi bwe mu muziki

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘DIVA’ YA CHRIS HAT

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND