Umuhanzi Chris Hat yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Diva’, avuga ko ari gukora indirimbo zigera kuri 12 yakubiye kuri Album ye ya mbere.
‘Diva’ yabaye indirimbo ya kane uyu muhanzi asohoye, nyuma y’uko atangaje imikoranire ye n’umujyanama we Muyoboke Alex.
Uyu muhanzi yabanjirije mu ndirimbo ‘Burundu’,
akomereza kuri ‘Amahirwe’ na ‘Niko yaje’ yaherukaga gusohora.
Chris Hat yabwiye INYARWANDA, ko yari amaze iminsi
adasohora indirimbo bitewe n’uko yari ari gukora indirimbo ziri kuri Album ye
ya mbere.
Ni Album avuga ko izaba iriho indirimbo ziri mu njyana
zitandukanye. Ati “Icya mbere cyo, Album yanjye igomba kuba iriho indirimbo
nibura 12 cyangwa 13 bizaterwa. Ariko ni Album igomba kuba iriho indirimbo
zanjye za mbere nabanje gukora ziri mu njyana ya R&B, hazaba Zouk, Afrobeat
n’izindi.”
“Ni Album izagaragaza Chris Hat nk’umuhanzi ushobora
gukora injyana zose atabogamiye ahantu hamwe, kandi ugerageza gukora
ibihangano byiza biri ku rwego rwiza, ku buryo byakishimirwa na buri umwe.”
Yavuze ko ataratekereza kuzifashisha abandi bahanzi
kuri iyi Album, ariko ko 'nibishoboka azabikora'.
Akomeza avuga ko ayitezeho kuzamwumvikanisha neza muri
rubanda, kuko yayikubiyeho indirimbo zivuga by’umwihariko ku rukundo no ku
buzima busanzwe.
Uyu muhanzi avuga ko indirimbo ‘Diva’ yasohoye
yatangiye kuyandika nta zina ryayo afite, ariko ko uko yagendaga ahuza
ibitekerezo ari nako ijambo Diva ryagarukaga cyane.
‘Diva’ bisobanuye Imana y’ingore. Avuga ko yakoresheje
iri jambo mu mwanya w’umugabo uhora agaragariza umugore we ko amukunda
by’akarusho.
Ati “Natekereje cyane ko ndi kuririmba ku mukobwa, nshaka ikintu cyiza naririmbaho gikurura abantu ntekereza iryo jambo.”
“Ukurikiranye amagambo arimo, usanga ari amagambo avuga
ku mukobwa. Cyane cyane abagabo akenshi dukunda gutaka abagore bacu, abakunzi
bacu, ko tubakunda cyane, ko ari beza, mbese ni muri uwo murongo.”
Amajwi (Audio) y’iyi ndirimbo yakozwe na Producer Niz Beatz anononsorwa na Bob Pro. Ni mu gihe amashusho yakozwe na Ishusho Studio. Umuhanzi Chris Hat yasohoye amashusho y’indirimbo ye ya kane yise ‘Diva’
Chris Hat yavuze ko Album ye izumvikanisha ubushobozi
bwe mu muziki
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘DIVA’ YA CHRIS HAT
TANGA IGITECYEREZO