RFL
Kigali

Irinjira mu misokoro pe! Grace yakoze indirimbo 'Ndamushima' azamura amarangamutima ya benshi yifurizwa kwamamara-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/10/2021 17:24
1


Umuhanzikazi mushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Grace Nyinawumuntu yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya kabiri yise 'Ndamushima' yanditse ubwo yari afite inyota nyinshi yo kwegera Imana. Ni indirimbo yasohokanye n'amashusho yayo yatunganyijwe na Producer Fleury Legend nyiri BahAfrica Entertainment (House of Production).



Umudiho w'iyi ndirimbo wacuzwe na Bruce & Boris abahanga cyane mu gutunganya indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, Grace Nyinawumuntu yanzika asingiza Imana, ati "Buri tangiriro rigira iherezo uretse Imana yonyine nyir'ibihe. Uyu munsi naje gushaka mu maso hawe Mwami, nkugirireho umugisha Mwami nkubone. Ndashaka ko ibihe byanjye bihinduka. Igihe umwanzi yarwanye kirahagije, kuzenguruka Yeriko birarangiye, kurya Manu ya buri munsi, Oya, ndasingira Kanani yanjye, ngomba gusingira icyo wamfatiye Mwami".


Grace Nyinawumuntu, impano ikomeye umuziki wa Gospel wungutse

Uyu muhanzikazi Grace w'impano idashidikanwaho mu miririmbire ye ndetse n'imyandikire ye, muri iyi ndirimbo ye nshya akomeza ashimira Imana ko ihinduye ibihe bye, ati "Ndashima ko ibihe byanjye ubihinduye". Ni indirimbo yumvikanamo umurishyo uryoheye amatwi ndetse n'amashusho yayo akaba aryoheye ijisho nk'uko byashimangiwe n'ababashije kumva bakanareba iyi ndirimbo kuri Youtube mu bitekerezo birenga 140 bamaze kuyitangaho. Abenshi bahurije ku kuba iyi ndirimbo ari nziza cyane banasabira Grace kwaguka akamamara cyane mu muziki.

Kamanzi M. Nicole yagize ati "Urakoze kuduhesha umugisha muri iyi ndirimbo nziza cyane. Imana ikwagure Grace mwiza". Atete Pauline yagize ati "Iyi ni indirimbo nziza, ndi kuyumva nyisubiramo. Komeza uduheshe umugisha kandi Imana iguhe umugisha". Uwitwa Nina Kayumba yanditse ati "Mpawe umugisha, indirimbo nziza". Cyntia Kamanzi ati "Mbega indirimbo nziza iduhesheje umugisha! Grace Imana ikomeze ikwagure". Abahanzikazi Erica & Jessica bagize bati "Indirimbo nziza cyane". Isra Holyrapper ati "Mpise nuzura Umwuka Wera". Undi ati "Kabisa iyi ndirimbo irakoretse,..".

Sekamana Eric Louis ati "Waooh mukundwa Grace ntabwo nari nzi ko uzi kuzamuka mu majwi gutya". Nsabiyumva Regis yagize ati "Wow, indirimbo nziza Grace. Nakunze ijwi ryawe. Imana ikomeze ikuremere ibyiza biruseho, uri umugisha wa benshi mu rugendo". Sandrine Nkunda yanditse ati "Indirimbo isize amavuta. Bravo Grâce, irinjira mu misokoro pe! Nyumvise nk'inshuro 10 kandi ndacyongera. Imana ikomeze yagure impano yawe, uzagera kure, ijwi ryawe rizahembura benshi. Sois bénie kandi biraryoshye kubonamo famille, munejeje amaso, Great idea. Mwahisemo neza pe. Imana nikomeze igusige mukobwa mwiza imbere n'inyuma".


Indirimbo nshya ya Grace yahembuye imitima ya benshi

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Grace Nyinawumuntu utuye mu Mujyi wa Kigali ku Kicukiro Centre, akaba umukristo muri UCC Niboye (United christian Church) - Itorero riyoborwa ku rwego rw'igihugu na Apotre Rwandamura Charles - yadutangarije ko iyi ndirimbo ye nshya ashyize hanze ari iya kabiri nyuma y'iyo yatangiriyeho muzika yise 'Nakijijwe n'ubuntu'. Grace aracyari ingaragu, akaba avuka mu muryango w'abana 8, we akaba umwana wa 6. Impano yo kuririmba ayikomora kuri Se. Ati " nyikomora kuri Papa. Yararirimbaga, yaracurangaga, yakinaga umupira, yigishaga koga, yaranacuruzaga,.. ".

Ku bijyanye n'ubuzima bwe ku ntebe y'ishuri yabisobanuye muri aya magambo: "Nize primaire kuri APAPER Primary School, Secondaire niga Groupe Scolaire Notre Dame de Lourdes Byimana Fille (Tronc commun), Superieur nyiga G.S Indangaburezi (2years), University niga UTB nkurikirana Business Management". Ku bijyanye n'umuziki yinjiyemo, yavuze abahanzi afatiraho icyitegererezo, ati "Ni benshi kuko bose ni beza mbigiraho ariko nakuze nkunda Gaby na Aime ariko nkunda na Serge, James na Daniella...hanze uwa mbere ni Tasha Cobbs, Cece Winans, Mcreynorlds Dante bowe,..".


Grace, umuramyi mushya utanga icyizere cy'ejo heza mu muziki wa Gospel

Grace Nyinawumuntu yanadutangarije indirimbo ziri kumufasha muri iyi minsi. Ati "Indirimbo ziri kumfasha ni enye: "Inspite of me & For your Glory" by Tasha Cobbs, "Siryo herezo" by Elie Bahati, "Never lost" by Cece Winans". Yavuze ko urugendo yinjiyemo rwo gukorera Imana binyuze mu kuyiramya no kuyihimbaza nk'umuhanzikazi ku giti cye, azarukomeza uko Imana izamushoboza. Iyi ndirimbo yashyize hanze ni iya kabiri akoze, akaba yarayanditse mu ntangiriro z'umwaka wa 2021. Twamubajije ibihe yari arimo ubwo yandikaga iyi ndirimbo yise 'Ndamushima', adusubiza muri aya magambo:

Inspiration yaje maze iminsi numva nshaka kwegera Imana kurushaho ariko maze n'iminsi numva hari ibintu byinshi bikwiriye guhinduka mu buzima bwanjye bwa buri munsi n'umuryango wanjye. Gusa igitangaje ni uko indirimbo yaje maze iminsi ntakibitekereza nibereye mu bindi ntashye ari ijoro mu isaha imwe niba ntibeshye nari maze kuyandika yose melody n'amagambo. Nyuma ni bwo nibutse ibyo narimaze iminsi nsaba Imana nsanga niho inspiration yaturutse but that time numvaga mfite ishimwe cyane kuruta ibyifuzo. Hashize igihe nyumva njyenyine ariko umuryango wanjye wanyibukije ko atari iyanjye gusa ahubwo harimo message z'abandi kuko nabo ubwabo yabafashaga.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDAMUSHIMA' YA GRACE NYINAWUMUNTU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BIENAIME TURATSINZE2 years ago
    Imana yo mu ijuru ikuzamure Grace umwami ukorera siwusa komeza uhembure imitima yabenshi biciye mu nganzo





Inyarwanda BACKGROUND