RFL
Kigali

Umugabo yishe mugenzi we bari inshuti magara amuziza ko yarose amusambanyiriza umugore

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:13/10/2021 14:01
0


Hari abizerera mu nzozi, icyo arose akumva ko byanze bikunze kigomba kubaho, ibyo bita 'gukabya inzozi' - ibyatumye umugabo witwa Kwadwo Adusei uzwi ku izina rya Desco wo muri Ghana yica umugabo mugenzi we - amuziza ko yamurose asambana n'umugore we.



Uyu mugabo w'imyaka 45, Kwadwo Adusei  Desco, yatawe muri yombi azira kwica inshuti ye i Wawaase muri Afigya Kwabre y'Amajyepfo mu karere ka Ashanti muri Ghana. Amakuru ya Ghpage avuga ko Desco yishe mugenzi we kuko ajya akabya inzozi.


Nyuma yo kurota ko umugabo wari inshuti ye magara aryamanye n’umugore we, bivugwa ko yahise ashaka uburyo yabonana n'uwo mugabo Kwesi Banahene w'imyaka 48. Yamugezeho ahita amutera icyuma arapfa. Byabaye imirwano itoroshye aho Sekuru w'uyu mugabo ukuriranyweho icyaha cyo kwica nawe yahakomerekeye bikomeye.

Ghpage, ivuga ko Sekuru yaje guhosha imirwano maze Desco kuko yari afite icyuma ahita akimutera mu bugabo, hari hagiye kugwa abantu babiri ariko umusaza ubu akaba ari kuvurirwa mu bitaro bya Ankaase. Desco yabwiye abanyamakuru ko inzozi ze zihora zisohora kandi ko atari gutegereza ko izo yarose bamusambanyiriza umugore ziba impamo, ahitamo guhita yica uzamuca inyuma. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND