Nyuma yuko atangiye gukorera ibikorwa by’umuziki muri Nigeria, Platini P yasezeranijwe umutekano na polisi mpuzamahanga (Interpol) muri Nigeria anahabwa icyangombwa kizajya kimufasha muriwo no kwaka serivisi nta nkomyi.
Platini P uri
muri Nigeria aho akomereje ibikorwa byo kamamaza umuziki we binyuze mu bitangazamakuru
byo muri iki gihugu yatangaje ko yamaze kwemererwa umutekano wihariye na polisi
mpuzamahanga muri Nigeria.
Anaboneraho
guhumuriza uwo afata nk’umuvandimwe we akaba n’umwami wa Kina Music label abarizwamo banakorana
umunsi k’uwundi amubwira ko ubu ntakibazo
gihari ndetse umwambaro urinda amasasu utakiri ngombwa.
Abinyujije kuri Instagram Platini P yagize ati:” Umutekano bwa mbere ejo hashize nagize amahirwe adasanzwe yo guhabwa icyangombwa kivuye muri Interpol. Muvandimwe Clement Ishimwe umwambaro urinda amasasu ntukiri ngombwa (Bulletproof), igihembo kizaherecyezwa kuva Lagos kugera muri Kigali mu biganza byiza.”
Ubu Platini P ari muri Abuja nyuma yo kunyura mu bitangazamakuru bitandukanye bya Lagos biteganijwe ko azagaruka mu Rwanda mu mpera z'iki cyumweru akazasubira muri Nigeria mu mpera z'Ugushyingo.
Aho azaba yitabiriye ibihembo ari mu babihataniye bya AFRIMA ari kandi mubazaririmba mu itangwa ryabyo kandi nkuko ahora yumvikana akaba afite icyizere cyo kuzegukana icyiciro arimo nkuko kandi yongeye kubicamo amarenga abwira Clement Ishimwe.
Platini P yashyikirijwe icyangombwa na polisi mpuzamahanga (Interpol) kizajya kimufasha mu gihe ari muri Nigeria mu bikorwa by'umutekano no kwaka serivisi.
TANGA IGITECYEREZO