Kigali
Bralirwa
-->

Umurerwa Agnes wiyise umupolisikazi yaraye muri 'Lodge' abura ayo kwishyura atanga ipeti rya Ofisiye nk'ingwate

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:13/10/2021 15:15
0

Amakuru amaze iminsi avugwa ni uburyo umugore wo mu Karere ka Huye yakoze ibisa nk'ibidasanzwe arara muri Lodge abura amafaranga yo kwishyuira ahitamo gutanga ipeti ryo ku rwego rwa ofisiye nk'ingwate, ikibabaje kandi ntabwo ari umupolisi hakibazwa aho yakuye ibirango n'umupira wa Polisi.



Ni amakuru yamenyekanye tariki ya 10 Ukwakira 2021, akaba avuga ko Umurerwa Mushimiyimana Agnes w’imyaka 36 wiyise umupolisi kandi atari we, nyuma yo kurara iminsi ine mu nzu zicumbikira abantu (Lodge) yo mu Karere ka Huye mu murenge wa Ngoma, yanze kwishyura avuga ko ari umupolisi bityo ko ari bubasigire ipeti rya Ofisiye muri Polisi akazagaruka kwishyura yabonye amafaranga.


Agnes Polisi yari afite umupira wo kwambara wa Polisi y’u Rwanda n’ikirango cy’ipeti rya ofisiye wo ku rwego rwa Assistant Inspector of Police (AIP). Mu by'ukuri ntabwo ari umupolisi, akaba ari nayo mpamvu hibazwa aho yakuye ibyo birango. Abakora muri iyo Lodge bagize amakenga bahita bamenyesha Polisi ibibabayeho.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yemeza aya amakuru akavuga ko uyu mugore atari umu polisi. Yavuze ko ubwo uwo mugore yari afashwe n'inzego zishinzwe umutekano, yabajijwe n'aho yakuye ibirango bya Polisi arahabura.

Yagize ati: ”Ba nyiri inzu icuruza amacumbi bavuga ko uwo mugore yari amaze iminsi ine aba muri lodge yabo, yari abagezemo amafaranga y’u Rwanda 32,500. Nyuma yashatse gutaha abura amafranga yo kwishyura ababwira ko ari umupolisi, ko muri banki habaye ibibazo bya murandasi (internet)".

"Twamubajije aho akorera arahayoberwa, ariko avugisha ukuri avuga ko biriya birango n’umupira wo kwambara yabikuye mu gikapu cy’umupolisi w’inshuti ye atibuka". Avuga ko yari yabuze amafaranga yo kwishyura akigira inama yo kuvuga ko ari umupolisi ndetse yiyemeza kugwatiriza ikirango yari afite. Yatangaje ko ibyo bikoresho yari abimaranye iminsi atibuka ariko akaba ari ubwa mbere yari abikoresheje yiyita umupolisi.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 279 ivuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND