“Nzi y'uko ushobora byose, kandi ntakibasha kurogoya imigambi yawe yose”- Yobu 42:2- N'iyo magambo abanza ku butumire bwa Mukangwije Rosine wabaye Miss Elegancy 2018 n’umukunzi we Tuyishimire Christopher uzwi nka Chris.
Ubukwe bwa Mukangwije Rosine [Lala] n'umukunzi we Tuyishimire Christopher [Chris], buzaba ku Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021. Urupapuro rw’ubutumire ‘invitation’ rugaragaza ko ku Cyumweru saa saba (13h00') hazaba umuhango wo gusaba no gukwa uzabera kuri Centerpiece Garden [Leshirondelles Gisozi Beretwari].
Ni mu gihe tariki ya 24 Ukwakira 2021 saa saba
(13h00') hazaba umuhango wo gusezerana imbere y'Imana muri Shiloh Prayer Mountain
Church (I Nyamirambo ahahoze Mount Kenya University).
Nyuma y'uwo muhango, abatumiwe bazakirirwa muri Golden
Gardin Rebero. Bati "Kuza kwanyu bizadushimisha."
Aba bombi bagiye gukora ubukwe, nyuma y’uko tariki 7
Ukwakira 2021 basezeranye imbere y’amategeko.
Tariki 11 Nzeri 2021, Chris yateye ivi yambika impeta
y’urukundo Rosine wanitabiriye Miss Rwanda 2020 mu muhango wabereye muri Great Hotel iherereye mu Kiyovu mu
Mujyi wa Kigali.
Miss Mukangwije n’umukunzi we batangaje amatariki y’ubukwe bwabo
Mukangwije Rosine n’umukunzi we Chris baherutse gusezerana imbere y’amategekoTariki 21 Kamena 2019 yambuwe ikamba yanga
kuritanga
‘Invitation’ y’ubukwe bwa Mukangijwe n’umukunzi we
Christopher
AMAFOTO: Sabin ABAYO
TANGA IGITECYEREZO