RFL
Kigali

Itariki y’ubukwe bwa Mukangwije Rosine wabaye Miss Elegancy Rwanda 2018 n’umukunzi we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/10/2021 11:43
0


“Nzi y'uko ushobora byose, kandi ntakibasha kurogoya imigambi yawe yose”- Yobu 42:2- N'iyo magambo abanza ku butumire bwa Mukangwije Rosine wabaye Miss Elegancy 2018 n’umukunzi we Tuyishimire Christopher uzwi nka Chris.



Ubukwe bwa Mukangwije Rosine [Lala] n'umukunzi we Tuyishimire Christopher [Chris], buzaba ku Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021. Urupapuro rw’ubutumire ‘invitation’ rugaragaza ko ku Cyumweru saa saba (13h00') hazaba umuhango wo gusaba no gukwa uzabera kuri Centerpiece Garden [Leshirondelles Gisozi Beretwari].

Ni mu gihe tariki ya 24 Ukwakira 2021 saa saba (13h00') hazaba umuhango wo gusezerana imbere y'Imana muri Shiloh Prayer Mountain Church (I Nyamirambo ahahoze Mount Kenya University).

Nyuma y'uwo muhango, abatumiwe bazakirirwa muri Golden Gardin Rebero. Bati "Kuza kwanyu bizadushimisha."

Aba bombi bagiye gukora ubukwe, nyuma y’uko tariki 7 Ukwakira 2021 basezeranye imbere y’amategeko.

Tariki 11 Nzeri 2021, Chris yateye ivi yambika impeta y’urukundo Rosine wanitabiriye Miss Rwanda 2020 mu muhango wabereye muri Great Hotel iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

Miss Mukangwije n’umukunzi we batangaje amatariki y’ubukwe bwabo 

Mukangwije Rosine n’umukunzi we Chris baherutse gusezerana imbere y’amategeko 
Muri Nzeri 2018, ni bwo Mukangwije yambitswe ikamba rya Miss Elegancy Rwanda 

Tariki 21 Kamena 2019 yambuwe ikamba yanga kuritanga

 

‘Invitation’ y’ubukwe bwa Mukangijwe n’umukunzi we Christopher

AMAFOTO: Sabin ABAYO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND