RFL
Kigali

Rayon Sports iryamiye amajanja ku bakinnyi babiri ba Mukura Victory Sport

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:13/10/2021 11:40
0


Rayon Sports ikomeje kwigaragaza ku isoko ntabwo iranyurwa n'abakinnyi imaze kugura aho ubu iri gukusanya amakuru kuri bamwe mu bakinnyi ba Mukura Victory Sport.



Nyuma yo gukina umukino wa gicuti na Mukura Victory, ntabwo Sport Rayon yagenzwaga na kamwe kuko yatangiye kwifuza na bamwe mu bakinnyi bari bagoye iyi kipe. Mu cyumweru gishize nibwo Rayon Sports yerekeje mu karere ka Huye aho yari igiye gukina umukino wa gicuti n'ikipe ya Mukura Victory Sport, aho umukino warangiye Mukura itsinze Rayon Sports igitego kimwe kubusa.


Aboubakal Djibril nwe watsinze igitego ku mukino wa Rayon Sports 

Ni igitego cyatsinzwe na Aboubakal Djibril ukomoka muri Nigeria ndetse wahise uba umukinnyi wa mbere Rayon Sports yumvise yasinyisha. Aboubakal Djibril ni umwaka we wa mbere agiye gukina mu Rwanda dore ko yaje gusinyira Mukura Victory Sport amazerano y'imyaka ibiri ubwo bari bamaze gukin umukino wa gicuti na Bugesera FC wari wabereye i Nyamata. 

Ku ruhande rwa Rayon Sports bifuza uyu mukinnyi ukina nka nimero 10 ariko bakaba ariwe banyuraho gusa kuko babwirwaga ko nta masezerano afitiye Mukura Victory Sport.


Vincent Adams amaze umwaka muri Mukura 

Si Aboubakal gusa nyuma y'umukino Rayon Sports yifuje kuko iyi kipe yaje no kuvugisha umukinnyi ukina mu kibuga hagati ukomoka muri Ghana Vincent Adams. Ubwo uyu mukino warangiraga, bamwe mu bayobizi ba Rayon Sports bagerageje kuvugisha uyu musore ariko abawira ko afitiye Mukura Victory Sport amazerano y'umwaka bategereza akagera ku musozo cya bakayagura. Kugeza ubu Rayon Sports ntirakurayo amaso kuko yemeza ko uko yabonye aba bakinnyi bafite byinshi bayifasha mu gushaka igikombe cya Shampiyona y'umwaka utaha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND