RFL
Kigali

Yesu ararira! Knowless yifashishije Bibiliya asubiza umugabo we Clement nyuma yo kwibaza ibigiye kuba muri Kina Music

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:13/10/2021 14:25
0


Butera Knowless yasubije umugabo we Clement yifashishije amagambo yo muri Bibiliya nyuma yo kwibaza cyane icyo itariki 21 Ukuboza 2021 ihatse muri Kina Music.



Mu butumwa abahanzi bo muri Kina Music bari kunyuza ku mbuga nkoranyambaga bari kugaragaza cyane itariki 21 Ukuboza 2021 (bizaba ari kuwa Kabiri), hakaba hataramenyekana ikintu kizaba kuri uwo munsi usibye ba nyir'ubwite bahurira muri Kina Music. Nel Ngabo ubarizwa muri Kina Music niwe wabimburiye abandi bose kumenyesha abakunzi be itariki 21 Ukuboza 2021 mu mashusho yanyujije kuri konti ye ya Instagram ayifashishamo indirimbo John ya Rick Ross Ft Lil Wayne.


Knowless yifashishije Yohana 11:35

Ishimwe Clement nyiri Kina Music aherutse kujya kuri konti ye ya instagram ashyiraho ifoto yicaye mu muryango w'inzu areba hanze agaragaza ko byari nyuma yo kureba Amavubi. Yashyizeho utudomo twerekana ko yashakaga gukomeza ibyo yashakaga kwandika ariko akabyihorera maze yungamo ati "Naho ubundi wasara". Yahise yerekana ya tariki 21 Ukuboza 2021.

Nyuma y’ubwo butumwa abahanzi bo muri Kina music bamusubije barimo Platini P ndetse na Butera Knowless ari mu bamusubije aho yifashishije umurongo muto muri Bibiliya uboneka muri Yohana 11: 35 ugira uti "Yesu ararira"

Platini P nawe ni umwe mu bahanzi babarizwa muri Kina Music n’ubwo yasinyanye amasezerano n’abandi bajyanama mu by'umuziki bakorera mu gihugu cya Nigera, gusa muri Kina Music ntibaratangaza ko atakiri umuhanzi wabo. Nawe ni umwe mubatanze ibitekerezo kuri iyo tariki. Igor Mabano ni we utaragira icyo atangaza kuri iyi tariki ishobora kuba yarateguweho ikintu gikomeye muri Kina Music.

Hari uruhande rumwe rukeka ko yaba ari igitaramo gikomeye kizahuriramo abahanzi bose bo muri Kina Music. Abandi bavuga ko yaba ari indirimbo nshya ya Nel Ngabo cyane ko ariwe wabimburiye abandi gutangaza iyi tariki.

Kugeza ubu ntabwo Kina Music iragira icyo itangaza mu buryo bweruye ku kintu kizaba tariki 21 Ukuboza 2021








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND