RFL
Kigali

Gicumbi FC yashimye Minisitiri Gatabazi kubera uruhare yagize bakagaruka mu cyiciro cya mbere

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:13/10/2021 8:27
0


Ikipe ya Gicumbi FC nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, yashimiye minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi Jean-Marie Vianney kubera uruhare yagize ngo iyi kipe igaruke mu cyiciro cya mbere.



Nyuma y'umwaka umwe imanutse mu cyiciro cya kabiri, Gicumbi FC yahise yongera kuzamuka mu cyiciro cya mbere itsinze ikipe ya Heroes FC igiteranyo cy'ibitego 3-1 mu mikino ibiri ya 1/2. Gicumbi FC yagize urugendo rwiza ndetse rwagaragaje ko yari yiteguye kurwana intambara yo kuzamuka, nk'uko yabigaragaje ubwo yazamukaga mu itsinda ari iya mbere.


Gicumbi FC ngo izamutse itandukanye n'iya mbere

Mu kiganiro yagiranye na BTN TV, umuyobozi wa Gicumbi FC bwana John Urayeneza, yatangaje ko bishimiye kuba bagarutse mu cyiciro cya mbere ndetse  anashimira Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney ku nkunga yabateye. 

Yagize ati: "Twishimiye kuba tugarutse mu cyiciro cya mbere nyuma y'umwaka umwe tumanutse. Mbonereho nshimire Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney kubera ubujyanama yatanze ubwo yasabaga ko ubuyobozi bw'uturere bwafasha amakipe yabo mu buryo bushoboka kugira ngo adahura n'ikibazo cy'amikoro, kandi natwe twavuga ko ariwo muyoboro turimo nka Gicumbi FC ndetse n'akarere ka Gicumbi. Ndahamya ko bitazatugora kuko nyuma yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri twize byinshi." 


Mbeye yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri mu mwaka w'imikino 2019-2020, Gicumbi FC yari imaze imyaka isaga 3 igarukira ku muryango kandi abenshi bavugaga ko ibihe bibi iyi kipe yarimo yabiterwaga n'amikoro.


Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi Jean-Marie Vianney na we yatanze ubutumwa nyuma yaho Gicumbi FC yari igeze ku ntsinzi

Minisitiri Gatabazi akunze kugaragara yerekana ndetse asobanura uko amakipe y'uturere yakabayeho muri rusange. Yabaye Guverineri w'intara y'amajyaruguru, kuva 2017 kugera 2021 ariho yavuye agirwa Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND