RFL
Kigali

Rayon sports mu nzira zo gusinyisha rutahizamu mushya w’umunya-Brazil

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/10/2021 14:11
0


Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yitegura shampiyona y’u Rwanda 2021/22 izatangira mu mpera z’uku kwezi, ishobora gusinyisha rutahizamu w’umunya-Brazil witwa Christimar Malta Soares, wakiniraga ikipe ya Varginha EC yo muri Brazil mu rwego rwo gukomeza no kubaka ubusatirizi butajegajega.



Uyu rutahizamu bivugwa ko afite imyaka 22 y’amavuko yamaze kurira indege aho aje mu Rwanda kugeragezwa na Rayon Sports kugira ngo abatoza nibasanga yujuje ibisabwa asinyire iyi kipe ishaka kongera gusohokera igihugu mu mikino Nyafurika ndetse ikaba inyotewe igikombe cya shampiyona.

Chrismar Malta Soares, uvuye muri Brazil, yakinaga mu ikipe ya Varginha EC, ibarizwa mu cyiciro cya 3 muri Leta ya Mineiro; muri rusange iyi kipe ikaba ikina mu cyiciro cya 7 muri Brazil.

Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko uyu rutahizamu ategerejwe i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, aho aje kugeragezwa na Rayon Sports. Biravugwa ko uyu mukinnyi yifuza ibihumbi 50 by’amadolari kugira ngo asinyire Rayon Sports.

Amafoto yashyizwe hanze, yagaragaje uyu mukinnyi ari mu ndege imuzanye mu Rwanda muri Rayon Sports.

Biravugwa kandi ko umu-Agent wazaniye Rayon Sports rutahizamu Onana, ari nawe uzanye uyu munya-Brazil kugira ngo aganire na Rayon Sports, yamaze gushima Onana ukomoka muri Cameroun ndetse wanahawe amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe.

Rayon Sports yatinze kujya ku isoko ry’abakinnyi iri gukora ibishoboka byose kugira ngo yubake ikipe itajegajega, izaba ifite ubushobozi bwo kwegukana igikombe cya shampiyona bagiye gukinira nkuko byatangajwe n’umutoza wayo mukuru Masudi Djuma, aba bakinnyi biyongeraho intizanyo ebyiri z’abanya-Maroc batijwe n’ikipe ya Raja Cassablanca.

Kugeza magingo aya, Rayon Sports imaze gukina imikino itanu ya gicuti, batsinze imikino itatu, harimo uwa AS Kigali, AS Muhanga na Musanze FC, banatsindwa indi mikino ibiri harimo uwa Mukura VS ndetse n’uwa Gorilla FC.

Biteganyijwe ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda izatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021, nihatagira igihinduka.


Rutahizamu Soares ari mu nzira aza i Kigali kuvugana na Rayon Sports

Soares w'imyaka 22 ukomoka muri Brazil yitezwe muri Rayon Sports

Soares yakiniraga ikipe ya Virginha ES yo muri Brazil






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND