Kigali
Bralirwa
-->

Aimable Kaba ari gutegura Album ye ya mbere-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/10/2021 12:01
0

Umuhanzi akaba n’umucuranzi wa piano, Aimable Kaba yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ntacyo bimaze’ yabaye iya Gatanu kuri Album ya mbere.



Uyu muhanzi yatangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga mu 2019, aho yahereye ku ndirimbo ye yise ‘Mubyeyi w’impuhwe’ yabaye intangiriro ya Album yise ‘Ubukristu’.

Iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Ntacyo bimaze’ ikubiyemo ubutumwa bw’amagambo y’isengesho aho yizeza Imana ko azayibera umuhamya igihe n’imburagihe.

Hari aho aririmba agira ati “Ibyo natunga byo ntagufite ntacyo bimaze, sindarikiye ubukire bw'isi.”

Yabwiye INYARWANDA ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gukangurira Abakristu kurakira Ijuru.

Ati “Iyi ndirimbo nayikoze nshaka gusezeranya Imana ko njye iby'isi bitazatuma ntandukana nayo ndetse nkaba nkangurira n'abazayunva ko ubukire bwo ku si butabatandukanya n'Imana ahubwo bwababera inzira yo kwitagatifuza no kurushaho kubona urukundo rw'Imana.”

Uyu muhanzi yavuze ko afite indi mishinga mu gihe kiri imbere ijyanye no gukomeza gushyira hanze ibihangano byinshi kandi agakomeza ivugabutumwa rye ryo kubwiriza abantu kugandukira Imana binyuze mu bihangano bitandukanye.

Aimable asanzwe ari umuhanzi ubimazemo igihe kuko yatangiye umuziki mu gihe yari mu mashuri yisumbuye aho yagiye aririmba, agatoza kuririmba ndetse akanacurangira amakorali yo muri Kikiziya Gatolika

Amajwi y’iyi ndirimbo (Audio) yatunganyirijwe muri studio ‘KCM Studio’ uyu muhanzi aherutse gushinga. Ni studio yihariye mu gutegura no gutunganya indirimbo zihimbaza Imana.

Aimable Kaba yasohoye indirimbo ihimbaza Imana yise “Ntacyo bimaze” 

Aimable yifashishije abaririmbyi batandukanye mu ndirimbo ya Gatanu kuri Album ye ya mbere

Producer H. Pacifique ubarizwa muri Studio yitwa H. Studioz wafashe amashusho y’iyi ndirimbo ‘Ntacyo bimaze’

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NTACYO BIMAZE' YA AIMABLE KABA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND