RFL
Kigali

Rubavu: Abana 5 baba ku muhanda bahawe amakayi n'amakaramu basabwa gusubira mu miryango no gukunda ishuri-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:12/10/2021 14:21
0


PVF (Peace Voice for Family), ni umuryango utegamiye kuri Leta ufasha mu kubungabunga amahoro n'imibereho myiza y'Abanyarwanda by'umwihariko mu Karere ka Rubavu. Kuri ubu PVF yatanze amakayi n'inkweto ku bana batanu baba ku muhanda, babasaba gukunda ishuri no gushishikariza abandi kwiga no gusubira mu miryango.



Uwimana Abdoulah, umuyobozi w'umuryango 'Ijwi ry'amahoro mu muryango' (PVF), wayoboye uyu muhango wo guha abana batanu ibikoresho by'ishuri birimo: Amakayi, amakaramu n'inkweto, yabasabye gukomeza gukunda ishuri, kwiga babishyizeho umuhate no kuba imbarutso ituma abandi bana bagenzi babo bava ku muhanda bagasubira mu miryango yabo.

Uwimana yasobanuye ko kandi uyu mushinga wo gufasha abana bo ku muhanda bawutangiye batanga udupfukamunwa no ku bandi bana bo ku muhanda, ndetse banabaganiriza binyuze mu mikino itandukanye, bakanabereka ko ejo habo ari heza mu gihe bakoze cyane.

Uwimana ati: "Uyu munsi twabahaye ibikoresho by'ishuri byo kwifashisha mu gihe binjiyemo cy'amasomo, abenshi tuba tuzi ko bagorwa cyane ariko natwe iteka turwana intambara yo gukora cyane, kugira ngo tubagereho na cyane ko abana benshi bo ku muhanda baba bakeneye ubaganiriza no kurenza ko wabaha ibindi. Ubushize twabahaye udupfukamunwa, turasangira, turaganira tuberekako ejo ari heza kandi ko nabo batagomba kwigunga.Mu bana twari dufite benshi basubiye mu miryango nyuma y'icyo gikorwa kubera ko twafashe umwanya wo kubaganiriza".

Uyu muryango watangiye muri 2019, kugeza ubu umaze gukora imishinga igera kuri itatu kandi yose yagiye itanga umusaruro ugaragara. Uwimana yashimangiye ko mu gitaramo bateguye cyabareye mu mashuri, batangaga ubutumwa bureba urubyiruko binyuze mu mikino itandukanye kandi bikorwa n'abana byatanze umusaruro ukomeye cyane. Yakomeje avuga ko bakoresha n'ibiganiro mpaka mu rwego rwo kwagura ubumenyi bw'abana.

Iki gikorwa cyabaye kuri iki cyumweru tariki 10 / 11/ 2021, uyu muryango wageneye abakoresho ibi bikoresho ababana mu rwego rwo kubafasha kujya ku ishuri kimwe n'abandi no kuberekako nabo bakunzwe kandi bafite umuryango. Iki gikorwa cyakozwe na PVF cyabatwaye amafaranga ibihumbi mirongo ine n'umunani na magana atanu (48 500 RWF).

DORE UKO BYARI BYIFASHE MU MUHANGO WO GUHA ABA BANA IBIKORESHO NO GUSANGIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND