Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ukwakira 2021, nibwo muri Uganda habaye igitaramo gikomeye cyo kwizihiza umunsi w'ubwigenge ku nshuro ya 59, maze intama n'ihene byambikwa amabendera bijyanwa ku rubyiniro.
Iki gitaramo cyateguwe na Nile Special uruganda rukora inzoga, kikaba cyagaragayemo abahanzi batandukanye barimo Azawi, Sheebah, Ykee Benda, Nince Henry, Ziza Bafana, Irene Ntale, King Saha, Recho Rey, Eezzy, Lydia Jazmine, DJ Roja n'abandi benshi.
Ni igitaramo cyagaragayemo udushya twinshi biba iby'agatangaza ubwo Ziza Bafana yaserukanaga ku rubyiniro ihene n'intama byambaye amabendera y'igihugu cya Uganda. Iki gitaramo cyanyuzwaga imbona nkubone kuri Televiziyo yitwa NBS. Abahanzi bataramye mu byiciro bibiri; icyiciro cyabanje cyatangiye saa kumi z'umugoroba kugeza saa Kumi n'imwe z'umugoroba naho icyociro cya kabiri gitangira saa yine z'ijoro kirangira saa Munani z'ijoro.
Lydia ari mu baririmbye muri iki gitaramo
TANGA IGITECYEREZO